Imibare y’Abanyarwanda basura igihugu cy’Isiraheri iragenda yiyongera umunsi ku wundi bitewe n’uko hari abantu benshi basigaye borohereza abantu kubona ibyangombwa n’ibindi byose bisabwa mu rugendo, bityo abemera Imana bakabasha gusura igihugu abenshi bafata nk’igihetse amateka abakirisitu benshi bakomoraho ukwemera kwabo.
Bamwe mu bantu bashyirwa mu majwi ko bagira ubuhemu muri ibyo bikorwa ni Uwimbabazi Jeanette uyobora Umuryango “Love Israel Ministries” na Pastor Ntambara Saturday Innocent, Umushumba w’itorero "Successful Christian Ministries" rikorera I Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Umwe mu baganiriye na IGIHE utarashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko ari umwe mu bantu 17 bajyanywe na Pasiteri Ntambara muri Isiraheli muri Mata 2013. Avuga ko amunenga kuba yaraciye buri muntu amadorali ya Amerika 300 (hafi ibihumbi 196 by’amafaranga y’u Rwanda), amafaranga yiswe ‘guarrantie ya visa”.
Asobanura ko Ntambara yababwiye ko kubona visa yo muri Isiraheli bigorana cyane, bityo abasaba amadorali 300, atari abariwe mu madorali 2400 bari baciwe kugirango bazabashe gukora urugendo.
Icyabateye impungenge nk’uko abisobanura ni uko ngo aya mafaranga bayaciwe kandi visa zarabonetse, basobanurirwa ko ari ukugirango hizerwe ko batazahera muri icyo gihugu gitagatifu; kandi ngo nta nyemezabwishyu bahawe ubwo bayamuhaga.
Pastor Ntambara ngo yabemereye ko azayabasubiza nyuma y’ukwezi kumwe bagarutse I Kigali, none ngo akababaro bafite ni uko hashize umwaka batarayahabwa.
IGIHE ibajije uyu muntu icyo Pasiteri Ntambara abasubiza iyo bamuhamagaye yatangaje ko atajya yitaba telefoni zabo.
IGIHE yavuganye kandi na Reverand Pastor Jean Jacques Karayenga wo mu itorero rya ADEPR nawe uvugwaho kuba umwe muri abo bantu bambuwe na Pasiteri Saturday Ntambara, avuga ko we yavuganye na Ntambara kandi ko ikibazo cyakemutse.
Yasobanuye ko koko hari ibyo Ntambara yamugombaga agatinda kubimwishyura, avuga ko ubwo twamuhamagaraga nta kibazo na kimwe yari agifitanye n’uwo mupasitoro.
IGIHE yahamagaye Pasiteri Ntambara ngo agire icyo abivugaho, asubiza ko ari akagambane k’abantu.
Ubwo IGIHE yamwingingaga ngo agire icyo asobanura ku kibazo kimuvugwaho, yasubije ko ari akagambane k’abantu batishimira ibyo akora ubundi akupa telefoni ye igendanwa.
Naho abavuga ko Uwimbabazi Jeanette uyobora Love Israel Ministries afite inenge mu mikorere ye yo kujyana abantu gutambagira Isiraheli, bavuga ko hari igihe abantu bamuha amafaranga ngo abategurire amatike bwacya akababwira ko yibwe akabasaba ko bamuha andi. Bavuga ko hari ubwo yajyanye abantu, bageze muri Turukiya ababwira ko yibwe amafaranga, nabo ngo bahita bakusanga amafaranga y’impamba bari bitwaje barayamuha.
Gusa kuri ibi Jeanette avuga ko nta na rimwe yigeze asaba abantu amafaranga y’umurengera, akavuga ko ahubwo yigeze kwamburwa amadolari arenga ibihumbi 10 na sosiyete itwara abantu n’ibintu, kugeza ubu ikirego cye kikaba kiri mu Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe iperereza.
Uwitwa Aline Uwizera avuga ko yigeze gushaka kujya muri Isiraheri nuko aha Uwimbabazi Jeanette 1,700 y’amadolari ya Amerika, hanyuma mu kumushakira visa, amushakira iya Isiraheri gusa ntiyamushakira n’iya Egiputa kandi ari ho umutambagiro waho utangirira. Ngo byabaye ngombwa ko asubika urugendo ariko ntiyemeranya n’impamvu Jeanette yamuhaye ko Ambasade ya Misiri yanze kumuha visa bitewe n’uko pasiporo ye yari isigaje amezi atatu ikarangira.
Aline Uwizera ngo yagiye muri Ambasade ya Egiputa kugirango ahinyuze amenye impamvu y’ukuri yatumye batamuha visa, bamubwira ko kuba pasiporo isigaje amezi atatu bitatuma bamwima visa keretse mu gihe pasiporo imushiriyeho yarageze muri Egiputa.
Ngo akimara gusubika urugendo yasabye Jeanette ko yamusubiza amafaranga ye (1,700$), ntiyahita ayamuha, biba ngombwa ko yitabaza polisi, ari bwo Jeanette yemeraga ko azamwishyura kuwa kabiri w’icyumweru gitaha (tariki ya 17 Kamena 2014).
Jeanette abajijwe ku kibazo cya Aline, avuga ko yababajwe no kuba Aline atarakoze uru rugendo kuko yabishakaga cyane. Yemeza ko nta ko atagize ngo bibashe gukunda, akavuga ko kuba pasiporo ya Aline yari hafi kurangiza igihe ari cyo cyabiteye.
Abantu banenga uburyo bafatwa nabi mu rugendo
Umwe mu bo twaganiriye utarashatse ko izina rye rijya mu itangazamakuru yasobanuye ko badashimishwa n’uburyo bafatwa mu rugendo kuko iyo bagezeyo bacumbikirwa muri hoteli zisuzuguritse cyane.
Ikindi avuga ko batishimiye, ngo ni uburyo ubwo bajyanwaga na Ntambara Saturday muri Mata 2013, ngo bajyanwe gucumbika muri Palestine, igihugu gihana imbibi na Isiraheli. Akavuga ko nta visa bari bahawe z’iki gihugu bityo umutekano wabo ukaba utari wizewe kuko iki gihugu gihora gishondana na Isiraheli.
Jeanette ababazwa n’uko abantu batabona imvune aba yagize
Jeanette Uwimbabazi uvuga ko yatangiye gukora uyu murimo wo kujyana abantu muri Isiraheri yumva ko bizagirira umumaro «abakozi b’Imana», ngo yabitangiye ubwo yakoranaga n’Umwisiraheri, akamwigisha uburyo bikorwamo.
Jeanette rero ababazwa n’uko abantu bifuza gukoma mu nkokora uwo murimo mwiza akora kuko ngo biba byamuraje amajoro abashakira ibyangombwa, akemeza ko ari Satani uri kurwanya uwo murimo.



















TANGA IGITEKEREZO