00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abagabo babiri bafungiwe uburiganya mu gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge bw’imodoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 January 2018 saa 06:59
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabuziga ryataye muri yombi abagabo babiri barimo umwe w’imyaka 38 n’undi wa 25 bakurikiranyweho uburiganya mu byangombwa by’imodoka.

Aba bombi bakurikiranyweho gukodesha icyuma gishya kugira ngo bagishyire mu modoka nimara gukorerwa isuzuma baze kongera kugikuramo basubizemo icyari gisanzwemo gishaje; ni cyuma gifasha imodoka guhindukira neza mu mpande zose kizwi nka Biellette.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda , CIP Emmanuel Kabanda, yatangaje ko aba bafashwe mbere y’uko bajya gukoresha isuzuma, biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: “Ubundi nyir’imodoka yahaye amafaranga umushoferi we ngo ajye kugura kiriya cyuma cyari gishaje, undi aho kukigura yagiye kwa mugenzi we usanzwe acuruza ibyumba bumvikana ko akimukodesha ku mafaranga ibihumbi 10 akaza kukimusubiza nyuma yo gusuzuma imodoka bagasubizamo icyari gisanzwemo gishaje”.

CIP Kabanda yatangaje ko ibi byose babikoze hari umuturage urimo gukurikirana ibyo barimo, ahita ahamagara ku kigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ibinyabiziga, avuga ubwoko bw’imodoka ndetse n’imibare iyiranga (Plaque). Imodoka ikimara kugera mu kigo, yahise ifatwa ndetse umushoferi amaze kubona ko batahuwe yahise yemera ko bakoze ubwo buriganya.

Ubu buriganya si ubwa mbere bugaragara muri iki kigo, CIP Kabanda akaba yaboneyeho gusaba abatunze ibinyabiziga kujya bafata akanya bakajya kwikoreshereza ubugenzuzi aho kwizera abashoferi babo.

Ati “Ibi bintu tumaze iminsi tubibona, turasaba abatunze imodoka kujya bafata akanya bakaza kwikoreshereza isuzuma ry’imodoka zabo kuko bimaze kugaragara ko abashoferi benshi bahabwa amafaranga ngo bajye kugura ibyuma bishya ahubwo bakajya kubikodesha”.

Yakomeje asaba abaturage gukomeza kujya batanga amakuru ku gihe kuko baba bafashije mu kurinda impanuka zo mu muhanda.

Yaboneyeho kubwira abagifite umuco mubi wo kujijisha ikigo cy’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga, ko uko byagenda kose Polisi y’u Rwanda itazahwema kubakurikirana kandi bazajya bafatwa bakabihanirwa.

Nyuma y’iki gikorwa, aba bagabo bombi barafashwe, bashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Baramutse bahamwe n’icyaha bashobora guhanwa hagendewe ku ngingo ya 612 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ihana ibikorwa byo guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe, igateganya ibihano birimo igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi Magana atatu kugera kuri miliyoni eshatu.

Polisi isaba abafite imodoka kujya bagira umwanya wo kwikoreshereza isuzuma aho kwizera abashoferi buri gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages