Amakuru agera ku IGIHE ni uko abo bagabo baje bashaka gufunga iryo Torero, abakirisitu bakabarwanya kugeza ubwo babaziritse bakabashyikiriza inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP. Emmanuel Hitayezu, yabwiye IGIHE ko Polisi yahurujwe n’Umuyobozi w’Itorero avuga ko bashaka kumwambura ibikoresho bye.
Yagize ati “Kuwa Kane nibwo Polisi yahurujwe n’uwitwa Kavamahanga witwako ahagarariye itorero avuga ko hari abamuteye baje kumwambura ibikoresho bye akoresha mu rusengero. Polisi yarahageze isanga ayo makimbirane arahari biba ngombwa ko hagira abafatwa kugira ngo bahoshe ikibazo.”
Yakomeje avuga ko Polisi yakomeje gukurikirana igasanga iryo Torero nta buzima gatozi rirabona, ibasaba gukemura ibyo bibazo mu nzego zibishinzwe.
Yongeye ati “Ikibazo kiri gukurikiranirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo ariko basabwe kujya mu nzego zibifitiye ububasha bakabagira inama.”
Past. Kavamahanga Alphonse, uvuga ko ariwe washinze akaba n’umuyobozi w’Itorero, avuga ko umwe muri aba bagabo yigeze kuba umwe mu bayobozi b’Itorero ku ishami ryakoreraga mu Karere ka Ngororero, akaza kumwirukana amuhora ko yashakaga kuryigarurira n’ubu akaba akimugendaho.



















TANGA IGITEKEREZO