00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali : Abagenda kuri moto barinubira kwambara ingofero z’ubwirinzi zuzuye umwanda

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 9 December 2014 saa 06:57
Yasuwe :

Bamwe mu bagenzi bo mu mujyi wa Kigali bakunze gutega moto mu buzima bwabo bwa buri munsi bavuga ko babangamirwa cyane no kwambara ingofero z’ubwirinzi (casques) ziba zinuka zinarimo icyuya gikabije.
Bavuga ko binubira kwambara “Casque” bagasanga yatohejwe n’icyuya bamwe bakavuga ko bituma birirwa nabi umunsi wose.
Tumukunde Solange utuye mu murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Biryogo, agaragaza ko nta kitu kibabaza nko kuva mu ngo zabo basa neza maze bakahagera aho bagana basa nabi. (…)

Bamwe mu bagenzi bo mu mujyi wa Kigali bakunze gutega moto mu buzima bwabo bwa buri munsi bavuga ko babangamirwa cyane no kwambara ingofero z’ubwirinzi (casques) ziba zinuka zinarimo icyuya gikabije.

Bavuga ko binubira kwambara “Casque” bagasanga yatohejwe n’icyuya bamwe bakavuga ko bituma birirwa nabi umunsi wose.

Tumukunde Solange utuye mu murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Biryogo, agaragaza ko nta kitu kibabaza nko kuva mu ngo zabo basa neza maze bakahagera aho bagana basa nabi.

Yagize ati “ Uzi uburyo bibabaza kwambara casque yatohejwe n’icyuya kitari icyawe kandi watanze amafaranga yawe?”.

Musonera Karim we avuga ko aherutse gutongana n’umumotari kubera ko yari yanze kwambara casque ye bitewe n’uburyo yari iri kunuka.

Ati “ Njye twarabiserereye cyane bigera aho ambwira ngo nyiveho kuko nari nanze kuyambara kubera ko yanukaga cyane”.

Hirwa Vincent avuga ko hari n’abakora banyweye inzoga ku buryo babangamirwa n’umunuko wazo iyo batwawe n’uwazinyweye.

Ati “ Hari igihe utwarwa n’umumotari ukibaza inzoga yanyweye bikakuyobera ariko kuko ubyumva wamaze kuyijyaho uramwihorera gusa ukajyenda usaba imana ko igufasha akakugeza aho ujya amahoro”.

Yakomeje avuga ko nta kintu na kimwe cyamubabaje nk’uburyo yigeze gutwarwa n’umumotari wanukaga inzoga na casque ye yatohejwe n’umukinnyi yari avanye mu myitozo mu gihe we yari yiyambariye neza agiye ku kazi.

Bamwe mu bamotari bo bumva ntacyo bibatwaye babazwa akanozasuku bakavuga ko twose twashize n’abagenzi bakavuga ko batazi iyo ibyatwo byaherereye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages