00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abagenzi baciwe ururondogoro n’ikurwaho ry’icyapa cy’ahitwa Peyaje

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 11 May 2015 saa 10:45
Yasuwe :

Abagenzi bategeraga imodoka hakurya y’umuhanda imbere ya Kiliziya St Famille,mu mujyi wa Kigali, bacitse ururondogoro nyuma yaho icyapa cyemerera imodoka kuhahagarara gikuweho.

Iki cyapa cyategerwagaho n’abantu berekeza mu bice bya Remera, Kanombe , Kimironko , Gikondo n’ahandi.

Hari abafite impungenge ko n’icyapa cya Peyaje ku muhanda werekeza mu mujyi, kizakurwaho mu minsi iri imbere.

Kuri ubu, abagenzi baravuga ko ikurwaho ry’icyo cyapa ribabangamiye kuko ngo urugendo bazajya bakora bajya aho imodoka zihagarara muri gare yo mu mujyi rwagati ari rurerure.

Umwe yagize ati “Ntuye Kimironko, kuri ubu mfite umurwayi mu bitaro kwa Kanimba. Iyo nzamuka njya kumureba mviramo Peyaje, naba ngiye gusubira mu rugo nahitaga ntegera hano imbere ya St Famille, none icyapa bagikuyeho. Bahemukiye abantu baza kwivuza ndetse n’abafite ababrwayi hano kwa Kanimba."

Undi nawe ati “Nanjye nkorera muri RSSB, iyo mvuye ku kazi nategeraga hariya none icyapa bagikuyeho ngaho mbwira ukuntu umuntu azajya azamuka uyu musozi ajya muri gare. Ni ukuvuga ngo bizajya bisaba ko dutega imodoka izamuka ikatugeza muri gare tukabona gutega izidutahana, ababishoboye bazajya batega na Moto. Ntibumva ayo mafaranga yose agiye kujya ahagendera.”

Umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Rangira Bruno, yatangarije IGIHE ko icyapa kimanuka cyakuweho ku mpamvu z’umutekano.

Yagize ati “Ikimanuka nicyo cyavuyeho kubera ko hariya hari ukuntu imodoka zajyaga guhagarara, izindi zimanuka, ukabona ko bishobora gutera impanuka. Abategeraga hariya bazajya bazamuka bajye muri gare."

Rangira yakomeje avuga ko icyapa imodoka zizamuka zahagararagaho kiri ahitwa Peyaje cyo kigihari, icyakozwe ari ugukuraho akazu abagenzi bugamagamo izuba n’imvura kuko kari gashaje.

Gukuraho icyapa cya Peyaje ku ruhande rumanuka ahategerwaga imodoka z’i Remera na Kimironko, bisobanuye ko abashaka gutega imodoka bazajya bajya muri gare cyangwa bagategerereza ku bindi byapa bindi biri muri uwo muhanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages