Mu kiganiro na IGIHE, bamwe mu batuye mu Murenge wa Rusororo bagaragaje ko babangamiwe cyane n’uburyo bariha amafaranga 150 ntibagarurirwe igiceri cya 20 mu gihe ku tike bahabwa haba handitse ko bagomba kuriha amafaranga 130 gusa.
Aba baganzi bemeza ko abishyuza (Kumvuwayeri) n’abashoferi bakorera ku murongo wa Kabuga-Kimironko babonera indonke mu baturage bigatuma bunguka amafaranga menshi mu gihe ubuyobozi bwa sosiyete KBS bakorera, buba butabizi.
Mutuyima Fabrice yagize ati “Ni gute umukomvuwayeri ashobora kubwira abagenzi bose ko nta biceri bya 20 Frw byo kubagarurira afite ? Ese aba azi ko ayo mafaranga tutayakeneye?”
Yakomeje agira ati “Ubwo se niba buri muntu bamwiba icyo giceri bunguka angahe kuri buri rugendo mu gihe bizwi ko hari n’abatwara abantu bagera ku 100 cyangwa barenga ku ituru imwe gusa, unakubye n’amaturu bakora ku munsi wose?”.
Si muri uyu Murenge wa Rusororo gusa bashinja ubujura abakomvuwayeri n’abashoferi ba KBS gusa, kuko n’abatuye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro bavuga ko bariha amafaranga 250 mu gihe ku itike zabo haba handitse ko bagomba kwishyura 230 gusa.
Umwe mu bagenzi utarashatse ko izina rye ritangazwa utuye Kagari ka Murama umudugudu wa Taba we yagize ati “Bo bibwira ko amafaranga 20 ari make, jye numva aho kuyatwiba batyo bari bakwiye kujya bayaguramo nibuze ibibiriti bakabiduha bitewe n’uko hari igihe dutaha nta muriro uhari kuko kenshi na kenshi dutaha bwije.”
Nyuma y’uko abagendera bose muri izi bisi bafashe amafaranga bibwa bagakuba na bisi zihakorera n’inshuro zose zikora bemeza ko umwaka uzajya urangira aba bakomvayeri n’abashoferi bibye babibye amafaranga erenga miliyari y’u Rwanda.
Umuyobozi wa KBS, Ngarambe Charles we ahakana ko iyo mirongo ivugwaho ubwo bwambuzi ikoreshwa na sosiyete ayobora, ariko agahamya ko na bo bajya bahura n’icyo kibazo.
Yagize ati “N’ubwo iyi mihanda tutayikoreramo, hari bibazo bisa nk’ibyo kuko hari n’igihe ibiceri byo kugarura biba bihari ntibitangwe kubera wenda abakora bareba inyungu zabo, uretse ko hari icyo twagerageje gukora ku buryo bikemuka”.
Uyu muyobozi ashimangira ko hari uburyo bushya bari gushyiraho buzakemura icyo kibazo, nko gukoresha “Smart Card” igihe cyo kwishyura cyangwa “Credit Card” zo muri Banki, aboneraho no gusaba abagenzi kugendana amafaranga avunje mu rwego rwo kwirinda gutiza umurindi abagaragaraho iyo ngeso.



















TANGA IGITEKEREZO