Umujyi wa Kigali ufatanyije n’Ikigo ngenzura mikorere (RURA) byashyizeho uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali mu guhashya ikibazo cy’abagenzi bahera ku mirongo bategereje imodoka.
Ubu buryo bushya bwashyizweho amasosiyete atwara abantu yagabanyijwe amazone, kandi ngo nta modoka izongera kumara iminota itanu ku cyapa itegereje abagenzi ku buryo yakerereza abagenda. Imodoka izajya ijya ku cyapa igiye gukuramo abagenzi cyangwa abashyiramo gusa, bikazatangira kubahirizwa mu mpera z’uku kwezi.
Nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi wa RURA, Gatarayiha Regis, amasosiyete yatsindiye gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ni atatu, azajya akorera mu mazone nyuma yo gutsinda mu ipiganwa, akagaragaza ko ashoboye ibyo yasabwaga birimo kugira imodoka nini zishobora gutwara abagenzi guhera kuri 25 kuzamura.
Ipiganwa ryitabiriwe n’amasosiyete atanu atwara abagenzi aramo KBS, RFTC, Royal, Volcano na Gasabo Service. Muri izi hatsinze KBS, Royal na RFTC.
Muri zone nshya zatanzwe, KBS yahawe gukorera muri zone ya mbere irimo Remera, Kanombe, Kabeza, Nyarugunga, Rusororo (Kabuga), Masaka ndetse na Ndera.
Bisi za KBS zizajya ziva muri gare ya Remera zigende zigere i Ndera, Gare ya Remera Masaka zikomeze Rusheshe, Masaka zikomeze ku bitaro bya Masaka zigere Kabuga. Gare ya Remera – Sonatubes – Kicukiro Centre; Gare ya Remera- Sonatubes Rwandex- Gikondo( Nyenyeri) Bwerankoli.
Royal Express izajya ikorera muri zone ya kabiri irimo Kicukiro Centre- Kagarama, ku Muyange, Kicukiro Centre -Karembure, Kicukiro Centre – Nyanza -Gahanga, Kicukiro Centre -Gatenga Magerwa- Nyenyeri, Kicukiro Centre Sonatubes- Gishushu- Kacyiru, Gare ya Kimirono –Chez Lando- Kicukiro Centre.
RFTC yo yatsindiye Zone ya Gatatu aho izajya ikorera Gare ya Kimironko- Bibare-Gereza ya Kimironko igaruke muri gare ya Kimironko; Gare ya Kimironko– KIE-Bibare- ku Mushumba Mwiza-ku Cya Mitzig-; Gare ya Remera- KIE- Gare ya Kimironko, Gare ya Kimironko , Gare ya Kimironko-Controle Technique-Umudugudu Urwego-RDB- Gare ya Kimironko, Bumbogo( Zindiro)-Rutunga, Gare ya Nyabugogo- Kinamba- Gakinjiro-Fawe- Batsinda, RDB –Nyarutarama Kinyinya, Nyamirambo Rwarutabura –Mageragere, Nyacyonga –Rutunga, Karuruma- Gihogwe-Jali, Jabana Nduba.
RFTC yahawe kandi zone ya Kane igizwe n’uduce twa Kimisagara, Nyakabanda, Nyamirambo, Mageragere, Kigali, Gatsata, Karuruma, Jabana, Nyacyonga, zikagaruka - Nyabugogo
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidele, aganira n’abanyamakuru yavuze ko ubu buryo bushya bwo gutwara abagenzi bufite gahunda ndetse n’abikorera bagire icyo bakura mu mushinga bashoyemo imari, ibi ngo bikaba biribukemure akavuyo k’abantu batinda ku muhanda.
Nk’uko Ndayisaba yakomeje abivuga ngo abazashaka kwica gahunda yashyizweho bazafatirwa ibihano bikomeye harimo no kwamburwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi mu modoka.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 hashyizweho gahunda yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, hakurikijwe imirongo ( Ligne), iyi gahunda yashyizweho hagamijwe kugabanya kurara ku muhanda kw’abagenzi ariko ntabwo yo yageze ku ntego, abagenzi bahanze amaso iyi gahunda nshya yo kutabaheza ku muhanda cyane cyane kutabakerereza akazi cyangwa gutaha.



















TANGA IGITEKEREZO