Inkunga ingana na miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda, yahawe abagore bo mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, buri Karere kakazahabwa amafaranga angana na miliyoni 60 azagabanywa amakoperative y’abahoze bacururiza mu muhanda.
Tariki ya 29 Mata 2015, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Odaa Gasinzigwa, atangiza iyi gahunda yasabye abagore bayihawe kuzayibyaza umusaruro.
Yagize ati “…Iki ni igikorwa cyubakiye ku gitekerezo mwagize cyo kwihangira umurimo wo gucuruza kugirango mutunge imiryango yanyu. Twahagurukijwe no kuza gufatanya nawe kunoza uburyo mwakoragamo ubucuruzi bwanyu.”
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore, Mukasine Beatrice, yasabye aba bagore kuzakora bazigama kuko aya mafaranga bazayishyura kugirango agere no ku bandi.
Yagize ati “Iyi nkunga yashoboraga kuba yarahawe abandi bantu, cyangwa igashyirwa mu bindi bikorwa bifitiye abanyarwanda akamaro. Kuba rero mwarotaranyijwe, mugomba kuyibyaza umusaruro.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa kigamije kongera umubare w’abagore bakora akazi kazwi, ariko by’umwihariko kigamije kongera ubushobozi no guca burundu ubucuruzi butemewe n’amategeko.
ACP Rogers Rutikanga, Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko Polisi idashimishwa no gufata abagore bacuruza mu buryo butemewe n’amategeko.
Ati “U Rwanda ruriho iki gihe, ibihungabanya umutekano ntabwo ari bya bindi bituruka hanze by’amagerenadi n’ibiki, ahubwo inzara, ubucyene na byo ni bimwe mu bihungabanya umutekano. Iyo rero abantu bangana gutya bakabona intangiriro ni ibintu byo kwishimira cyane, Polisi y’Igihugu iba ibonye umusanzu mu gutunganya umutekano.”
Uwimbabazi Alphonsine wo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko yari amaze imyaka 7 acuruza mu buryo butemewe n’amategeko, ngo akaba yarabiterwaga no kubura igishoro, ariko ngo iyo nguzanyo ikazamufasha kwiteza imbere akagura ubucuruzi bwe.
Abagore bacururiza mu mihanda by’umwihariko abacururiza ku dutaro ni bwamwe mu bo imibereho yabo ihangayikishije Umujyi wa Kigali, cyane ko mu mikorere ya bo ya buri munsi baba bihishana n’inzego z’umutekano.
Inguzanyo nk’iyahawe abo bagore ni bumwe mu buryo bwo guhangana n’icyo kibazo ariko si igisubizo kirambye kuko hari benshi bakigaragara mu bucuruzi bw’akajagari nk’ubwo mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO