00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abagore bahoze bacururiza ku gataro bahawe igishoro cya miliyoni 180

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 29 April 2015 saa 05:24
Yasuwe :

Hatangijwe ku mugararagaro gahunda yo kuremera abagore bacuruzaga mu buryo butemewe mu Mujyi wa Kigali bagera kuri 730 binyuze mu makoperative 44, bahabwa inkunga izabafasha kwagura ubucuruzi bwabo, ariko bakora ubwemewe.

Inkunga ingana na miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda, yahawe abagore bo mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, buri Karere kakazahabwa amafaranga angana na miliyoni 60 azagabanywa amakoperative y’abahoze bacururiza mu muhanda.

Tariki ya 29 Mata 2015, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Odaa Gasinzigwa, atangiza iyi gahunda yasabye abagore bayihawe kuzayibyaza umusaruro.

Yagize ati “…Iki ni igikorwa cyubakiye ku gitekerezo mwagize cyo kwihangira umurimo wo gucuruza kugirango mutunge imiryango yanyu. Twahagurukijwe no kuza gufatanya nawe kunoza uburyo mwakoragamo ubucuruzi bwanyu.”

Minisitiri Oda Gasinzigwa yasabye abagore bahoze bacururiza mu muhanda kuzashingira ku nkunga bahawe bakiteza imbere

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore, Mukasine Beatrice, yasabye aba bagore kuzakora bazigama kuko aya mafaranga bazayishyura kugirango agere no ku bandi.

Yagize ati “Iyi nkunga yashoboraga kuba yarahawe abandi bantu, cyangwa igashyirwa mu bindi bikorwa bifitiye abanyarwanda akamaro. Kuba rero mwarotaranyijwe, mugomba kuyibyaza umusaruro.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kigamije kongera umubare w’abagore bakora akazi kazwi, ariko by’umwihariko kigamije kongera ubushobozi no guca burundu ubucuruzi butemewe n’amategeko.

Abagore na bo barahiye kutazapfusha ubusa amahirwe ahawe

ACP Rogers Rutikanga, Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko Polisi idashimishwa no gufata abagore bacuruza mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati “U Rwanda ruriho iki gihe, ibihungabanya umutekano ntabwo ari bya bindi bituruka hanze by’amagerenadi n’ibiki, ahubwo inzara, ubucyene na byo ni bimwe mu bihungabanya umutekano. Iyo rero abantu bangana gutya bakabona intangiriro ni ibintu byo kwishimira cyane, Polisi y’Igihugu iba ibonye umusanzu mu gutunganya umutekano.”

Uwimbabazi Alphonsine wo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko yari amaze imyaka 7 acuruza mu buryo butemewe n’amategeko, ngo akaba yarabiterwaga no kubura igishoro, ariko ngo iyo nguzanyo ikazamufasha kwiteza imbere akagura ubucuruzi bwe.

Abagore bacururiza mu mihanda by’umwihariko abacururiza ku dutaro ni bwamwe mu bo imibereho yabo ihangayikishije Umujyi wa Kigali, cyane ko mu mikorere ya bo ya buri munsi baba bihishana n’inzego z’umutekano.

ACP Rutikanga Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali

Inguzanyo nk’iyahawe abo bagore ni bumwe mu buryo bwo guhangana n’icyo kibazo ariko si igisubizo kirambye kuko hari benshi bakigaragara mu bucuruzi bw’akajagari nk’ubwo mu Mujyi wa Kigali.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages