00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abaharanira uburengazira bwa muntu banyuzwe na serivisi zihabwa abagororwa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 21 May 2015 saa 05:09
Yasuwe :

Abayobozi batandukanye muri za komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Afurika basuye gereza ya Nyarugenge mu rwego rwo kureba imikorere yayo, bityo ibasangize ubumenyi.

Bakigera muri iyo gereza ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2015, SP (Superintendent of Prison) Mugisha James, Umuyobozi wayo, yabasobanuriye imikorere y’iyi gereza, anabibutsa ko yashinzwe n’abakoloni mu mwaka w’1930.

Yabasobanuriye ko iyi gereza ifungiyemo abantu 3,207 barimo abana 26 babanamo n’ababyeyi babo, bari mu kigero kiri munsi y’imyaka 3.

Yababwiye kandi uko ubuyobozi bukora, uko abanyururu bitabwaho mu buzima bwa buri munsi, uko bafatanya kwiga imanza no kuvugisha ukuri hagati yabo n’ibindi.

Niyizurugero Jean Baptiste ushinzwe ishami ry’imiryango irwanya ibikorwa by’iyicarubozo ifite icyicaro i Geneve yavuze ko basuye iyi gereza mu rwego rwo gusangira ubumenyi bw’ibikorerwamo.

Ati “Gusura iyi gereza ni ukugira ngo barebe uko ikora, basobanurirwe… Hari ibyo bashobora kubigiraho, gusangira ubumenyi, ibikorwa n’ibindi.”

Lenser Adongo, umwe mu basuye iyi gereza ukomoka muri Kenya yatangaje ko yabonye iyo gereza ifite imikorere myiza, uko bita ku bagororwa, uko babafasha muri byinshi, kuvurwa, gufashwa ku barwaye, abana n’abandi n’ibindi.

Gusa ngo kuba batageze muri gereza ahafungiye abanyururu ngo baganire neza ngo byari kuba akarusho.

Niyuzurugero yakomeje avuga ko basuye iyi gereza bakomoka mu bihugu 24 byo ku mugabane wa Afurika barimo abakora muri komisiyo z’uburenganzira bwa muntu zihuriye mu ihuriro ryazo barebera hamwe uko basangira ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye bishobora kuboneka muri gereza.

Yavuze ko hari aho usanga abafunzwe by’agateganyo bahamara igihe kinini bataraburanishwa n’amagereza usangamo umubare munini w’aba bantu barenze uw’abari muri za gereza.

Nk’abashinzwe uburenganzira bwa muntu barimo gusangira ubumenyi bw’uko bafashanya mu gukemura ibi bibazo.

Abitabiriye iyi nama basuye n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Deus Ntakirutimana
[email protected]
Twitter:@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages