Ni muri urwo rwego bamwe mu bagore bakora muri Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) bafashe iya mbere basanga abana b’abakobwa biga mu Ishuri rya Fawe Girls School, babahishurira ibanga ryo kugera ku byo bifuza.
Iki gikorwa cyahujwe n’ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ku itariki ya 8 Werurwe.
Molly Rwigamba, umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya KCB akaba n’umunyamategeko w’umwuga yabwiye abiga muri Fawe ko abana b’abakobwa bafite ubushobozi n’imbaraga zo kugera ku cyo bifuza cyose nk’abandi bantu, gusa ngo mbere ya byose bagomba kubanza kumenya icyo bifuza.
Ati”Mbere na mbere ugomba kugira inzozi zo kugera ku kintu gikomeye, iyo umaze kugira inzozi utangira gukora cyane kuko uba uzi icyo uharanira. Abagore dufite imbaraga, mukwiye guharanira kugaragaza izo mbaraga zanyu.”
Rwigamba yakomeje abwira aba bana b’abakobwa ko bakwiye kugira abantu b’icyitegererezo bareberaho kuko bizabafasha gukora cyane kugira ngo bamere nka bo, kandi ko badakwiye gupfusha ubusa amahirwe bafite yo kuba mu gihugu nk’u Rwanda giha agaciro umugore.
Phiona Kasingirwa, ukora mu ishami rishinzwe abakozi muri KCB yabwiye aba bakobwa ko nubwo batagomba gusuzugura ababyeyi babo, mu gihe bababwira kwiga ibintu runaka bitandukanye n’ibyo bashaka kugeraho, bakwiye guharanira kubereka ko ibyo bashaka babikomeyeho ndetse abibutsa ko icyo bakeneye ari ukwigirira icyizere no kumenya agaciro kabo.
Bamwe mu bana biga muri Fawe Girls School bavuze ko banyuzwe n’inama n’ibisubizo bahawe, ndetse biyemeza gutangira gukora cyane ngo bagere ku cyo bifuza.
Niwemuhoza Delice wiga mu mwaka wa gatanu Imibare, Ibinyabuzima n’Ubutabire yagize ati” Ubu nasobanukiwe icyo nakora igihe ababyeyi banjye bifuza ko niga ibyo ntashoboye cyangwa bitandukanye n’inzozi zanjye. Narushijeho gusobanukirwa ko nk’umwana w’umukobwa mfite byinshi nageraho. Batumye ndushaho kwigirira icyizere.”
Uretse inama n’ubuhamya bahaye abiga muri Fawe Girls School, abagore bakora muri KCB banasangiye na bo ndetse baranasabana bishimira umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw’Umugore mu iterambere ry’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO