00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abakora isuku bahembwa intica ntikize batagira n’ubwishingizi bw’impanuka

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 2 August 2014 saa 01:53
Yasuwe :

Abakora isuku mu Mujyi wa Kigali barasaba ubuvugizi ku mushahara w’intica ntikize bahabwa ndetse ngo kuba batagira ubwishingizi bw’impanuka zo mu kazi ngo ni ingorane. Ibi babisaba ngo bagendeye ku isura ihabwa uyu mujyi ariko ugasanga ubuyobozi bwawo ari bwo bubishimirwa aho bahora bahabwa ibikombe buri munsi. Iyo utembera mu Mujyi wa Kigali, waba uri kugenda n’amaguru cyangwa n’ikindi kinyabiziga icyo ari cyo cyose, biragoye kubona umwanda. Ibi bikaba bikorwa n’abakozi usanga kuri iyo (…)

Abakora isuku mu Mujyi wa Kigali barasaba ubuvugizi ku mushahara w’intica ntikize bahabwa ndetse ngo kuba batagira ubwishingizi bw’impanuka zo mu kazi ngo ni ingorane. Ibi babisaba ngo bagendeye ku isura ihabwa uyu mujyi ariko ugasanga ubuyobozi bwawo ari bwo bubishimirwa aho bahora bahabwa ibikombe buri munsi.

Iyo utembera mu Mujyi wa Kigali, waba uri kugenda n’amaguru cyangwa n’ikindi kinyabiziga icyo ari cyo cyose, biragoye kubona umwanda. Ibi bikaba bikorwa n’abakozi usanga kuri iyo mihanda kuva izuba rirashe kugeza rirenze. Ibi biwuha kandi kuza mu mijyi ya mbere ifite isuku ku isi.

Amazina yabo yahinduwe kubera umutekano w’akazi kabo.

Uwamahoro Esperance aturuka i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo akaza gukubura mu I Nyarugenge. Kubera guhembwa amafaranga make bimusaba gukora urugendo rw’amaguru rw’isaha n’igice buri munsi. Aganira na IGIHE, yavuze ko ari ukubura uko bagira ngo kuko aka kazi kabamo ingorane nyinshi.

Ati “Nta bwishingizi tugira yewe nta na mitiweli batugurira, ubwo uhuye n’impanuka cyangwa ubundi burwayi wakwirwariza nyine. Iyaba n’utu duke batuduheraga igihe”.

Mu minsi ishize ngo umukecuru umwe ukubura hafi na Camps Kigali yari aririwe n’inzoka mu ndabo agobokwa n’abamotari barayica. Ngo uyu nawe yari kwirwariza kuko nta bwishingizi bw’impanuka iyo ari yo yose bagira.

Abakubura mu muhanda si bo gusa bafite ibi bibazo kuko n’abakorera mu bigo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali usanga bahuje n’aba ibibazo. Abenshi usanga nta masezerano y’akazi baba bafite, ubwishingizi ntabwo, ndetse n’umushahara ngo ni muto ugereranyije n’akazi bakora. Gusa ngo ibi birinda (kwirinda) kubivuga ngo kuko bashobora guhita wirukanwa.

Abakozi bakora isuku mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (College of Science and Technologies) muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko n’ubwo badahura n’ingorane nyinshi nk’iza bagenzi babo bakora mu muhanda ngo ariko ibibazo ni bimwe.

Emmanuel Karabaranga yagize ati “Twe wenda tubona aho twikinga izuba, ariko mu by’ukuri duhembwa intica ntikize. Ubu mpubutse muri izi etage nakwirwariza pe!”
Nyiramana ni umugore wo mu kigero cy’imyaka 45. Ubwo IGIHE yamusangaga imbere ya CHUK akubura mu muhanda yavuze ko aka kazi gasa no gukorera ubusa ngo kuko nta cyo akuramo uretse imvune.

Ati ”Mu by’ukuri amafaranga dukorera ntabwo ahagije, nta kintu atumarira mu by’ukuri.”

Nyiramana yasobanuye ko bakora amasaha 9 ku munsi, bagakora iminsi 30 bataruhuka. Ngo bandikirwa amafaranga y’u Rwanda 800, hanyuma udasibye n’umunsi n’umwe agahabwa ibihumbi 24 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, kuko usibye n’umunsi n’umwe ahita akatwa.

Bashobora guhura n'impanuka mu kazi kabo

Icyo aba bakozi bahurizaho ni uko aya mafaranga ari make cyane muri uyu mujyi, dore ko abenshi muri bo bafite imiryango batunze. Bavuga ko ngo ku muntu ukodesha inzu akanitunga wenyine, arangiza ukwezi ari mu madeni.

Aka kazi ngo hari n’abagakora bakakamaramo igihe kirekire. Uwimana Agnes umaze imyaka ine muri aka kazi avuga ko nta kiruhuko cy’izabukuru wahabwa ngo kuko ukora imyaka myinshi ariko uri nyakabyizi.

Ati “Ibibazo byo ni byinshi, ntiduteganyirizwa mu isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi. Urabona ko harimo n’abakecuru dukorana babisaziyemo, bakabaye barafashe ikiruhuko cy’izabukuru, ariko kubera guhora twitwa ba nyakabyizi kandi umuntu amaze imyaka irenga itanu muri aka kazi usanga ari ikibazo.”

Undi mukecuru ukorera sosiyete Newlife ikubura mu Murenge wa Nyarugenge, yatangarije IGIHE ko akeka ko abayobozi babo bashobora kuba bishyirira mu mifuka yabo bakabahemba duke ku bushake.

Nyamara n’ubwo ibi bibazo bigaragara ko ari byinshi, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwo buvuga ko amasezerano bugirana na kompanyi zikora isuku aba akubiyemo byose ku buryo umukozi byibuze uhembwa make, afite ubwishingizi bwose aba agomba guhembwa ibihumbi mirongo itatu (30,000Frws).

Mukashyaka Immaculee ni umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’isuku mu Mujyi wa Kigali (Greening and Beautification) avuga ko ibi bibazo bari batarabibwirwa ngo ariko bagiye kubikurikirana.

Ati “Mbere y’uko dutanga isoko ryo gukora isuku, uwo turiha aba azi ibisabwa byose kandi bikubiye muri kontaro (Contract) aba anagomba no kubyubahiriza. Ibyo rero by’ubwishingizi birimo ko kompanyi ikora isuku igomba kuba yarashinganye abakozi bayo ku mpanuka izo ari zo zose. Niba koko hari abatabikora, tugiye kubikurikirana”.

N’ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ibi ariko, abayobora bimwe mu bigo bikora isuku bavuga ko amafaranga baba bahawe nawo adashobora gukora ibyo baba basabwa bose. Ngo usanga bamwe bafite ibisabwa, abandi nta byo bafite.

Ntaganira Modeste uyobora Newlife avuga ko byibuza bagerageza gushakira ibisabwa byose abakozi bagera nko ku ijana, ngo ariko abandi baba ari ba nyakabyizi.

Imbogamizi y’ibanze ngo baba bafite ni amafaranga make. Ati “Urabona amasezerano bayaha uwatanze igiciro gito, wareba ibyo tuba dusabwa gukora ugasanga ntibyavamo byose”.

Kuri iki kibazo, Mukashyaka Immaculee ukurikirana ibikorwa by’isuku buri munsi mu Mujyi wa Kigali avuga ko aya ari amakosa yabo. Ati “Ni byo koko uko dutanga amasoko, isoko turiha uwatanze igiciro gito. Ariko se kuki umuntu atanga igiciro gito aziko ayo mafaranga atazamufasha kurangiza iyo mirimo neza?”

Yakomeje avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo ngo kuko bishoboka ko aba bakozi benshi bashobora kuba batinya kuvuga ibibazo baba bafite iyo babasuye. Aha ngo mu masezerano bagirana n’ibigo ngo utubahirije amasezerano arandikirwa byakomeza akaba ashobora kwamburwa isoko rigahabwa undi.

Gusa na none ngo hari abakozi bakubura mu muhanda batemera ko basinya amasezerano ngo kuko ubonye akandi karaka kamuhemba arenze ayo akorera arasiba.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba buburira abadashyira mu bikorwa ayo masezerano. Ngo ibi bigomba gukosoka vuba kandi amakuru ntaba ari butinde kuyabona ngo kuko basura aba bakozi aho baba bakorera buri munsi.

Foto: Mazimpaka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages