00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abakora muri Hoteli na Resitora bose bategetswe gusuzumwa indwara ya “Hepatite B”

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 1 April 2015 saa 02:46
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwategetse banyiri Hoteli na Resitora gusuzumisha no gukingiza abakozi babo indwara y’Umwijima yitwa “Hepetite B” yandurira mu maraso.

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku isuku muri Resitora n’amahoteli no mu tubari cyatangiye ku wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2015, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwategetse abakozi bakora muri ubwo bucuruzi basuzumwa indwara y’Umwijima ya Hepatite B, abayanduye bakamenyekana abatarayandura bagakingirwa.

Bamwe mu bakozi b’Umujyi wa Kigali bavuga ko impamvu abakozi bakora muri Hotei na resitora bagomba gukingizwa indwara y’umwijima Hepetite B ari uko yandurira mu maraso ku buryo bashobora kuyanduzanya igihe bakomeretse cyangwa bakomerekanyije mu kazi.

Gusuzuma indwara zitandukanye ku bakzo muri Bar, Restaurants, na Hotels ni amwe mu mabwiriza agenzurwa n'Umujyi wa Kigali

Mugabo John ushinzwe ubuzima, isuku n’ibidukikije mu Mujyi wa Kigali yatangarije IGIHE ko impamvu bifuza ko buri mukozi wo muri Hoteri na Resitora yajya asuzumwa iyindwara y’umwijima ya Hepetite B, ari uko ari iyo ndwara itajya ikira kandi yandura vuba.

Yagize ati “Ni ukugira ngo barinde ubuzima bwabo kuko iyo umuntu ayirwaye idakira, mu rwego rwo kugirango bayisuzumishe maze abasanze batayifite banakingirwe cyane cyane ko aba bakozi bari mu bahura n’abantu benshi bikaba bizajya bikorwa nk’uko basuzumwagwa indwara y’igituntu n’inzoka”.

Hotel Chez Lando yo ngo nta ngorane kuko hari n'izindi ndwara abakozi ba yo basuzumwaga

Kantengwa Anne Marie umuyobozi wa Hoteli chez Lando na we yishimiye iki gikorwa cyo gusuzuma abakozi bakora muri za Hoteli na Resitora bakingirwa Hepatite B
Ati “Twabyishimiye cyane kuko nta muntu ushobora gukora nta buzima bwiza afite, ikindi kandi kuri twe turahita tubikurikiza, kuko atari bishya bitewe n’uko hari n’izindi ndwara basuzumwaga”.

Kwikingiza iyi ndwara y’umwijima ya Hepatite B mu bakora muri Hoteli na Resitorabikaba byiyongereye ku gituntu n’inzoka basuzumwaga mbere yo gutangira akazi.

"Hepatite B" n'abadakora muri Bar cyangwa Resto barayirwara akndi akenshi bayimenya iyo yabarembeje batagishoboye kuyivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages