Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority- RRA) cyahuguye abakozi ba Ngali Holding mu rwego rwo kuziba icyuho n’imbogamizi abaturage bahuraga na zo ku bijyanye no kubona aho bishyuririra imisoro hafi y’aho batuye, mu gihe abakozi ba RRA ari 210 mu gihugu hose, byatumaga batabasha kugera ku bacuruzi bose na babandi batabona uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu imenyekanisha musoro.
Komiseri wungirije ushinzwe imisoro iva mu Ntara n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze, Gakwerere Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko bashaka ko aba bakozi bahagarariye abandi ku rwego rw’Akarere bagira ubumenyi bwimbitse kugira ngo nabo nibasubira mu Turere bakoreramo babashe guhugura abandi kuva ku rwego rw’Akarere kugeza mu Kagali bafatanyije na RRA.
Yagize ati ”Dufatanyije na Ngali Holding idufasha mu kwakira amahoro nk’uko bigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika rinatwemerera gushaka abadufasha mu kwakira amahoro atandukanye. Turashaka ko aba abahuguwe bagira ubumenyi bwimbitse mu isoresha ndetse aho bari hirya no hino mu Mirenge babe bakora iki gikorwa mu buryo bwa gihanga”.
Yakomeje avuga ko banagamije kubereka indangagaciro z’umusoresha nyawe ndetse n’amategeko agenga imisoro n’amahoro, uko ibyemezo njyanama bifatwa n’uko byubahirizwa.
Umukozi wa Ngali Holding ushinzwe igenamigambi, Benjamin Mushabe, yavuze ko ayo mahugurwa agiye kubafasha kumenya neza amategeko agenga umusoresha mu rwego rwo kunoza umurimo bakora bakanagera ku rwego rwo hejuru mu kwakira imisoro n’amahoro.
Yongeyeho ko kuri buri Murenge hari abakozi babiri bashinzwe imenyekanisha musoro bazajya bunganira abakozi ba RRA bari basanzwe, bagafasha abaturage mu kubibutsa ndetse no kubafasha kwishyura imisoro.
Nubwo hari kongerwa abakozi bafasha abaturage mu Turere twose tw’igihugu, RRA iracyahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo abaturage banga kwishyura imisoro n’amahoro, abakozi badasobanukiwe n’amategeko neza n’ibindi. Gusa bizeye ko nyuma yo guhugurwa hagiye kuboneka umusaruro ushimishije.
Ngali Holding yatangiye gukorana na RRA mu Ukuboza 2015 ikorera mu Turere dutandatu, kuri ubu ikaba imaze kugera mu Turere twose uko ari 30 tugize igihugu.
RRA yari isanzwe ikusanya imisoro n’amahoro yifashishije inzego z’ibanze ndetse n’abakozi bayo, aho wasangaga hari abavugaga ko ari bake ugereranije n’ubuso bw’ifasi bakoreramo aho umukozi umwe wa RRA ashobora kuba akorera mu Mirenge igera kuri itatu bityo bikadindiza serivisi ku babagana.



















TANGA IGITEKEREZO