Muri gahunda ndende yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ariko na none hakirindwa ihohotera ryakorwa n’uwo ari we wese arikorera abandi, Umuryango ADBEF wongeye guhugura abakozi bo mu ngo, nka kimwe mu byiciro bigerwaho kenshi n’ihohoterwa ribera mu miryango.
Nyuma y’ibyiciro binyuranye, abahuguwe ni abo mu murenge wa Kimisagra, ku bijyanye no kumenya uburenganzira bwabo, kubwitaho, kubwubahiriza, kumenya aho kubariza mu gihe bagize ikibazo, by’umwihariko nabo bakirinda guhohotera, kuko byababera intandaro yo guhohoterwa cyangwa guhutazwa.
Umwe mu batanze aya masomo ni Inspector of Police Viviane Umulisa ukora mu ishami ry’Ubugenzacyaha rya Polisi y’igihugu, muri Serivisi ishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo mu ngo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu kiganiro cye, IP Umulisa Viviane yibukije abakozi bo mu rugo ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rihanwa n’amategeko, bakwiye kuryirinda, bakarirwanya, kandi aho bishobotse bakarikumira.
IP Umulisa ashimangira ko iyo habayeho guhohoterwa, bishobora kugira ingaruka nyinshi zirimo no gukora ibindi byaha. Atanga urugero rwo gufatwa ku ngufu bikaba byatera umukozi wo mu rugo umunabi watuma nawe agira abo ahohotera yihimura, cyangwa se bikamutera gukora ibindi byaha nko gukuramo inda igihe yaba yasamye, gutoroka ba shebuja amaze kubiba, n’ibindi.
IP Umulisa Viviane yasabye abakozi bo mu rugo kujya bamenyekanisha ihohoterwa bakorewe mu gihe kitarenze amasaha 72, kandi bagakora mu buryo bushoboka bwose ngo birinde gusibanganya ibimenyetso bigaragaza ihohoterwa bakorewe. Yabibukije kujya biyambaza ubuyobozi bahereye ku bubari hafi mu mudugudu.
Ku ruhande rwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Aissa Umutoni mu buryo bwimbitse yasobanuriye abakozi bo mu rugo ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu, abibutsa kandi ko umukozi wo mu rugo ari umuntu nk’abandi.
Yabasabye kutisuzugura, ariko nanone bakirinda guhangana n’abakoresha babo cyangwa ngo babasuzugure. Yabibukije ko iyo umukozi wo mu rugo yitwaye neza, akubaha abo mu rugo, akubaha kandi akuzuza inshingano, akirinda ibikorwa byose bibangamye, birangira afashwe nk’umwana mu rugo, bityo ntihagire amakimbirane avuka mu ngo kubwe.
Ndagijimana Lihotely umuyobozi w’Umuryango uharanira Uburenganizra bwa muntu, Iterambere rirambye n’Imibereho Myiza y’Umuryango Nyarwanda (ADBEF) ari nawo utegura aya mahugurwa, avuga ko hari impinduka nziza zikomeje kubaho kuko abakoresha bahuguriwe abakozi bavuga ko imyifatire y’abakozi babo yahindutse, kwita ku nshingano, kwiyubaha no kubaha abo mu miryango bigenda bizamuka ku rwego rushimishije.



















TANGA IGITEKEREZO