00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abakuze bamaze kuyoboka amashuri yigisha imyuga

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 19 April 2013 saa 03:12
Yasuwe :

Mu gihe Leta y’u Rwanda muri gahunda yayo ishyize imbere guteza imbere amashuri yigisha ubumenyi ngiro (imyuga), bamwe mu basheshe akanguhe nabo ntibagitinya kuyoboka mwene aya mashuri, nk’uko bamwe mu barangije mu ishuri “Kigali Leading Technical Secondary School” babitangaza.
Mukabugingo Jeanne w’imyaka 56 warangije mu ishuri “Kigali Leading Technical Secondary School” yagize ati “Nafashe icyemezo cyo kuza kwiga imyuga nkuze, kuko mfite gahunda yo gushinga resitora cyangwa hoteli (…)

Mu gihe Leta y’u Rwanda muri gahunda yayo ishyize imbere guteza imbere amashuri yigisha ubumenyi ngiro (imyuga), bamwe mu basheshe akanguhe nabo ntibagitinya kuyoboka mwene aya mashuri, nk’uko bamwe mu barangije mu ishuri “Kigali Leading Technical Secondary School” babitangaza.

Mukabugingo Jeanne w’imyaka 56 warangije mu ishuri “Kigali Leading Technical Secondary School” yagize ati “Nafashe icyemezo cyo kuza kwiga imyuga nkuze, kuko mfite gahunda yo gushinga resitora cyangwa hoteli yanjye’’.

Nyirarukundo Nema w’imyaka 45 nawe yatangarije IGIHE ko yagiye kwiga agamije kwihangira umurimo agatanga akazi ku bandi Banyarwanda.

Kuva ari shuri ryatangira abamaze kurirangizamo, nta numwe udafite akazi ngo kuko barangiza kwiga bakenewe ku isoko ry’umurimo. Umwe mu bayobozi baryo agira ati “Abanyeshuri barangije kwiga hano tubafasha mu kubashakira imirimo, abandi bakayihangira kubera ko barangiza bazi icyo gukora’’.

Iri shuri Kigali Leading Technical Secondary School ryigisha ibijyanye n’ amahoteri n’ubukerarugendo, rikaba rigamije guteza imbere ubumenyi ngiro, ridaheza umuntu uwariwe wese ufite ubushake bwo kwiga imyuga, hagamijwe gushyigikira gahunda ya Leta yo guta izimbere ubumenyi-ngiro. rikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima.

Barangiza bamaze kuba inzobere mu guteka

Foto: Umurerwa E.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages