Uko iminsi igenda ishira niko abambuzi bo mu tubari bagenda bavumbura uburyo bushya bwo kwambura. Kuri ubu uburyo bugezweho buri mu gukoreshwa na bamwe mu bambuzi ni ubwahawe izina rya “Sezame”.
Ubu buryo, bwifashishwa n’abambuzi b’utubari, ahi ubu buryo bukorwa abantu bajya mu tubari bakaka ibyo kunywa n’ibyo kunywa, bakanywa bagashira inyota bakarya bakijuta bakageza ku mafaranga yose bashaka, intego yabo ariko ahanini iba ari ukunywa no kurya, maze bakagenda batishyuye.
Mu kugenda batishyuye bakoresha uburyo bwinshi burimo kwiyitabisha telefoni bakagenda nka nyomberi, cyangwa kubeshya abakozi b’utubari ko bagiye kandi bari bugaruke bakahasiga bimwe mu bintu byerekana ko bagihari kandi baragiye cyera.
Ibi nibyo byabaye ku witwa Fabien na bagenzi be babiri Claude na Sabiti andi mazina yabo ntitwabashije kuyamenya, batuye mu Murenge wa Rwezamenyo baherutse kunywera amafaranga ibihumbi 29, ndetse barya ibyo bashaka mu kabari ka “Green Corner” kaba mu Murenge wa Nyakabanda.
Aba bahungu barariye barananywa bagenda batishyuye, ariko nyuma baza gucakirwa, ubwo uko ari batatu banyoye maze babiri bakagenda bitabye telefoni ,umwe muri bo agasigara agiye ku musarani bakaza kumucakira.
Uwizeyimana Jamila wakiriye aba basore avuga ko kugirango abone ko ari abatekamutwe igihe yabateguriraga fagitire yabonye umwe muri bo yasigaye wenyine, kandi abona ameze nk’uri kurebaguzwa cyane ahita aza kumwishyuza undi amubwira ko nta giceri afite ko abari kwishyura ari abagiye. Jamila yahise yitabaza Polisi maze atabwa muri yombi, aho uyu musore yishyujwe ku ngufu.
Ubundi ingingo ya 318 yo mu Gitabo cy’Amategeko ahana, abavuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).



















TANGA IGITEKEREZO