Aya makarita yakorewe abamotari bibumbiye mu mpuzamahuriro y’abatwara abagenzi kuri Moto mu Rwanda FERWACOTAMO (Rwandan Federation of taxi Moto) mu muhango wabereye i Kigali, hagamijwe kumurika ibyo bagezeho mu mwaka wa 2014 hamwe na gahunda y’ibikorwa bazibandaho mu mwaka wa 2015.
Muri uyu muhango kandi hanamuritswe ikarita y’akazi iriho umwirondoro w’umumotari, ifoto ye hamwe na nimero za jile aba yambaye.
Iyi karita igura amafaranga y’ u Rwanda 4000, nyuma yo kuyahabwa bamwe bavuze ko ahenze kandi ko batigeze bagishwa inama iki cyemezo kijya gufatwa.
Umwe yagize ati “Irahenze cyane, iyo twari dusanganywe twayiguze amafaranga magana atanu, ubu iyi ikoze mu biki ku buryo bayitugurisha amafaranga angana kuriya.”
Undi ati “Abayobozi bacu ni bo bicara bakadufatira ibyemezo batanatugishije inama. Iyi karita ni icyemezo bafashe barangije baha isoko umuntu bishakiye bagamije kudukuramo amafaranga. Nye ntayo nzafata.”
Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ntaganzwa Celestin, yavuze ko abavuga ko ikarita ihenze atari abanyamuryango b’iyi mpuzamahuriro ahubwo ari bamwe mu bo bita inyeshyamba.
Yagize ati “Abanyamuryango ibihumbi bitatu mu banyamuryango ibihumbi bitandatu bamaze gusobanukirwa akamaro k’iyi karita, bishyuye ayo mafaranga kuko bazi icyo izabamarira. Abavuga rero ko ihenze, ko batasobanuriwe akamaro kayo ni babandi batari bahari ubwo twayisobanuraga. Iyo utitabiriye inama nta nubwo umenya ibyayivugiwemo.Tugira abantu twita inyeshyamba batagira koperative babarizwamo si igitangaza ko uwo na we yavuga hano ko atigeze amenya iby’iyi karita. Iyi karita ije no kurwanya izo nyeshyamba kuko zitazongera kubona uko zikora nta karita zifite.”
Ntaganzwa yakomeye avuga ko iyi karita ije gucyemura ibibazo bitandukanye abamotari bajyaga bahura nabyo mu kazi, birimo kwibwa umwambaro w’akazi, gukora impanuka kumenya aho uwayikoze abarizwa bikagorana kuhamenya n’ibindi.
Muri uyu muhango kandi abamotari bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge no kubirwanya,kwitabira gahunda za Leta no kurushaho kubaha inzego z’umutekano ku bayobozi n’abanyamuryango muri rusange.
Aba bamotari na bo bavuga ko bishimira imiyoborere myiza Perezida wa Repuburika , wabatabaye ubwo mu mwaka wa 2006 hafatwaga icyemezo ko nta moto izongera gukorera mu mujyi wa Kigali.
Aba bamotari bavuga ko bamaze ibyumweru bitatu nta kazi, ubuzima bw’abo n’imiryango yabo bwari bwahungabanye.Ariko kubera imiyoborere myiza y’umukuru w’Igihugu, barakomorerwa basubira mu gucuruza umunyenga.



















TANGA IGITEKEREZO