00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abamotari basabwe kwigisha abagenzi isuku y’umujyi

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 2 August 2013 saa 05:23
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abamotari bakorera akazi muri uyu mujyi, kuba abakangurambaga b’isuku mubo batwara bakababuza guta imyanda aho babonye, baharanira kubungabunga ubwiza bw’umujyi. Ibi aba batwara moto babisabwe mu gihe nyamara isuku y’umubiri ya bamwe muri bo ikemangwa na bamwe mu bagenzi.
Abamotari basabwe ibi na Ndayisaba Fidele uyobora Umujyi wa Kigali, aho yanabijeje ko mu gihe cy’ukwezi kumwe bazaba bamaze kubona umwambaro mushya, nawo ukazagira uruhare mu (…)

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abamotari bakorera akazi muri uyu mujyi, kuba abakangurambaga b’isuku mubo batwara bakababuza guta imyanda aho babonye, baharanira kubungabunga ubwiza bw’umujyi. Ibi aba batwara moto babisabwe mu gihe nyamara isuku y’umubiri ya bamwe muri bo ikemangwa na bamwe mu bagenzi.

Abamotari basabwe ibi na Ndayisaba Fidele uyobora Umujyi wa Kigali, aho yanabijeje ko mu gihe cy’ukwezi kumwe bazaba bamaze kubona umwambaro mushya, nawo ukazagira uruhare mu kunoza isuku yabo ku mubiri, dore ko hari abavugaga ko imyambaro bababwa iba idakomeye bigatuma hari abayambara yarabaye ubushwange.

Avuga ku bijyanye n’umwambaro ugihe guhabwa abamotari Ndayisaba yagize ati “ Ku bufatanye n’abamotari, tubijeje ko tugiye kubabonera umwambaro mwiza, uzajya utuma bagenda bacyeye kandi bafite isuku, uzatangirwa ubuntu, mu gihe cy’ukwezi bazaba babonye uwo mwambaro”.

Iki gikorwa abamotari bishimiye ko kije kubafasha kugira isuku y’umwambaro w’akazi, bityo bijye bigaragariza isura nziza abagenda muri Kigali, binagaragarire abo batwara.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages