00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abamotari bashya mu kazi barashinjwa kuba Nyirabayazana w’impanuka

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 3 January 2015 saa 12:40
Yasuwe :

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, bashinja abakinjira mu mwuga guhuzagurika mu muhanda, bikabatera kuba intandaro y’amakosa ateza impanuka bikitirirwa abamotari muri rusange.
Abamotari baganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE, bavuga ko amakosa bakunze gushinjwa adakorwa na bose, bakemeza ko akorwa na bamwe muri bo.
Rutagengwa Hassim ni umumotari uvuga ko amakosa ya bamwe mu bamotari ariyo ateza impanuka.
Yagize ati “Maze imyaka 17 nkora akazi ko gutwara abagenzi kuri (…)

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, bashinja abakinjira mu mwuga guhuzagurika mu muhanda, bikabatera kuba intandaro y’amakosa ateza impanuka bikitirirwa abamotari muri rusange.

Abamotari baganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE, bavuga ko amakosa bakunze gushinjwa adakorwa na bose, bakemeza ko akorwa na bamwe muri bo.

Rutagengwa Hassim ni umumotari uvuga ko amakosa ya bamwe mu bamotari ariyo ateza impanuka.

Yagize ati “Maze imyaka 17 nkora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto, nta munsi n’umwe ndakora impanuka. N’ubwo Imana ari yo irinda umuntu, ariko habaho n’ubunararibonye ndetse n’ubushishozi umuntu agira mu kazi. Amakosa bamwe muri twe bakora, ahanini usanga akenshi akorwa n’abamotari bakiri bashya mu kazi, bahuzagurika mu muhanda batanguranwa abagenzi.”

Akomeza avuga ko abamotari bashya mu kazi bakwiriye kujya begera abamaze igihe muri ako kazi, bakabagira inama z’uburyo gakorwa.

Aba bamotari kandi bavuga ko usibye, ntakorwa n’abakiri bashya mu kazi gusa, ngo ahubwo hari n’ababa batazi neza amategeko yo mu muhanda, abajya mu muhanda banyoye ibiyobyabwenge, n’abatwara Moto zitari izabo (abarobyi) baba batanguranwa abagenzi hamwe n’abandi bitwa inyeshyamba, baba bajya mu muhanda nta cyangombwa na kimwe bafite, bagakora bacungana n’abashinzwe umutekano.

Baranoga Pascal umuyobozi wa Koperative Cotamogi (Coopératives des taxis Moto de Gikondo) mu gikorwa cy’ubusabane busoza umwaka wa 2014, yibibukije abamotari ko bagomba kwirinda uburangare mu muhanda, bwo mbarutso y’impanuka.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Baranoze yavuze ko buri gitondo abayobozi b’iyi koperative bajya aho abamotari baparika bakabibutsa ko bagomba kwitwararika mu muhanda, bakirinda amakosa no kunyura mu mpande badakwiye gucamo.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages