00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abamotari beretswe uburyo bwo kurandura burundu impanuka zo mu muhanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 May 2017 saa 07:54
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, yasabye abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali kubahiriza amategeko abagenga hagamijwe kwirinda impanuka za hato na hato.

Ibi byatangarijwe mu nama yahuje Polisi y’igihugu, Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abamotari, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2017.

Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda bwagaragaje ko bamwe mu bamotari bafite uruhare runini mu guteza impanuka bitewe no kwanga guhagarara igihe umupolisi abahagaritse ahubwo bakiruka, gutwara badafite ibyangombwa (permis) n’ubwishingizi, kugenda nabi mu muhanda n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, Alexis Nzahabwanimana, yagize ati “Ikintu cyose cyatuma umuntu apfa kubera impanuka ntawacyihanganira.”

Nzahabwanimana yakomeje avuga ko harimo gutekerezwa ingamba zitandukanye zatuma uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ugenda neza ku bufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Ibikorwa remezo, RURA, Polisi y’u Rwanda, urugaga rw’amakoperative mu Rwanda (RCA) n’abandi.

Yanavuze kandi ko harimo kurebwa uko umumotari ukomeza kwinangira akanga kubahiriza amategeko y’umuhanda atakomeza guhesha isura mbi uyu mwuga ahubwo agafashwa gutekereza neza no kugarurwa mu murongo bijyanye n’ibihano by’amategeko y’umuhanda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, DIGP Dan Munyuza, yavuze ko mu gusigasira umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe gukurikirana imikorere y’abamotari no kureba ko bakora neza aka kazi hanagamijwe kandi no kwirinda impanuka ziterwa na bamwe muri bo.

Yanavuze ko mu ngamba ziriho harimo guhana abagaragaweho amakosa, gufunga moto ndetse rimwe na rimwe no kwamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku bafite amakosa aremereye.

DIGP Munyuza yasoje asaba abamotari kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gutanga amakuru kuri Polisi ibegereye, kumenya abagenzi batwaye n’imizigo yabo n’ibirimo hirindwa ko batwara abacuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi, abajura, abicanyi n’abandi bagizi ba nabi.

Iyi nama yanakozwe no mu tundi turere tw’u Rwanda mu gihe hakomeje icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Abanyamaguru, abatwaye moto n’amagare ni abanyantege nke mu muhanda. Bahe agaciro n’uburenganzira bakwiye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, Alexis Nzahabwanimana, yatangaje ko ikintu cyose cyatuma umuntu apfa kubera impanuka ntawacyihanganira
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yijeje abamotari ubufasha mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda
Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali n'abashinzwe umutekano wo mu muhanda bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo guhangana n'impanuka zo mu muhanda
Abamotari batanze ibitekerezo ku cyakorwa mu kurandura impanuka zo mu mihanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages