Abana 25 bo mu gihugu cya Uganda bari mu biruhuko baje mu mu Rwanda mu bukerarugendo “ Holis Boot Campers”, bateye ibiti ijana mu Kiyovu cy’abakene ahimuwe abantu hagakatwa imihanda n’ubusitani.
Mu rwego rwo gufasha aba bana kugira ibiruhuko byiza bibafasha kugira ubumenyi butandukanye, bahisemo kuza gutemberera mu Rwanda nk’igihugu gifite umutekano kandi kibungabunga ibidukikije kikarangwa n’isuku mu kurwigiraho.
Achola Clarisse w’imyaka 11 wiga mu kigo cya Kampala Parents School, yabwiye IGIHE ko yishimiye isuku igaragara mu Rwanda n’amategeko agenga isuku, aho usanga hose hari aho gushyira imyanda no ku muhanda kandi nta wuta ikintu hasi. Anishimira by’umwihariko ko bahuriye hamwe bagatera ibiti.
Josh(Joshua) w’imyaka itatu wateye igiti, yabwiye Igihe ko yishimye kuko yateye igiti akanumva imvura nijoro. Ati “Nishimiye ko twaje mu Rwanda.”
Iki kiruhuko gifasha aba bana kumenya amateka n’umuco, gutembera no kumenya imirimo itandukanye nk’uko Kirabo Pricilla w’imyaka 11 wiga mu ishuri rya Kampala Parents’School yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Nagize ibihe byiza mu Rwanda, hari ibidukikikje byiza n’ikirere cyiza,twanishimiye ko twateye ibiti mu rwego rwo kugira ngo bikure hase neza.”
Richard Banyenza w’imyaka umunani we avuga ko babashije gutembera u Rwanda bakaba baranize uko batera ibiti, kandi bakunze u Rwanda. Ibi abihuriyeho na mugenzi we Daniel w’imyaka icyenda wiga ku ishuri rya Lohana Academy Uganda Tololo.
Belinda Doree Banya uhagarariye sosiyeti ifasha abana mu biruhuko kwiyungura ubumenyi butandukanye babikesheje gutembera “Learning through Adventure”, yabwiye IGIHE ko bifasha abana bari mu biruhuko gukura bazi guteza imbere ibidukikije, ikaba ari na yo mpamvu batoranyije gusura u Rwanda kuko rufite ikirere cyiza, rurangwa n’isuku kandi ahantu hose uba ubona hatoshye.
Ibiruhuko kuri aba bana muri gahunda ya “ Holis Boot Campers” babyigiramo byinshi kuko basobanukirwa birushijeho n’urujya n’uruza mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bakamenya ibihakorerwa mu bucuruzi no mu kugira umutekano banashimira u Rwanda ko barutoranyije kurusura muri iki cyumweru kuko hari umutekano uhagije kuri buri wese kuva ku mwana kugera ku mukambwe.
Ubwoko bw’ibiti byatewe n’aba bana ni ubukoreshwa mu gutaka no kurimbisha( mu isuku n’isukura) byo mu bwoko bwa Polyscias Pulva na Croton Megalocarpus.



















TANGA IGITEKEREZO