Twamwise Munyaneza (ntabwo ari izina rye nyakuru), afite imyaka 43, atuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mugabo ngo ababazwa no kuryamana n’umugore we akumva atamwifuza na gato ahubwo agahorana ubushake bwo kwikinisha, ati “Nibaza uko nzabireka kuko mbona bishobora kuzansenyera bitewe n’uko mba numva umugore wanjye ntamufitiye ubushake na gato.”
Munyaneza akomeza avuga ko intandaro y’ibi byose ari uko amaze igihe kinini yikinisha, aho yabikoraga yanga gusambana n’abakobwa ngo batazamwanduza agakoko gatera Sida.
Ati “Nabitangiye ari nk’umukino cyera nkiga muri ‘secondaire’ biza kunjyamo ku buryo hari n’igihe ku munsi nabokiraga n’inshuro zirenze imwe, nkaba nkeka ko ariyo mpamvu byananiye kubireka”.
Yakomeje avuga ko yifuza kuzamenya niba abaganga bashobora kumuvura mu rwego rwo kugira ngo areke iyi ngeso bitewe n’uko aba abona izamusenyera nta n’umwaka yari yamarana n’umugore we.
Kwikinisha biravurwa?
Gasana Udahemuka Magnus ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri CHUK we agaragaza ko kwikinisha biterwa n’ibintu bitandukanye.
Yagize ati “Hari igihe umuntu abiterwa n’urukundo yagiriraga umubyeyi we cyangwa yaragize ikibazo cyo kwanga gufata imico nk’iya se itewe n’ibyo yakoreye nyina, bityo umukobwa n’umugore wese akamufata nka nyina, yewe hakaba n’ubwo bamwe babikora barinda umubiri wabo.”
Yakomeje avuga ko hari abantu bikinisha bashobora kuvurwa, uretse ko ngo hari n’abadashobora kuvurwa cyane cyane ababikoze igihe kinini byamaze kwangiza mu mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO