Iyi mpanuka yabereye ku Kiraro cyo ku Kinamba hagati. Yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yaturutse mu cyerekezo cy’umuhanda wo mu mujyi yabuze feri hanyuma igonga ibinyabiziga byari biri imbere yayo.
Umwe mu batangabuhamya babonye iyi mpanuka iba, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yari ifite umuvuduko mwinshi kubera kubura feri. Ngo yagonze moto ebyiri, igonga n’imodoka ya Coaster yari itwaye abagenzi.
Bivugwa ko abantu barindwi aribo bakomerekeye muri iyi mpanuka ku buryo bukomeye gusa ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahise rihagera ritabaye, abakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Kigali,CHUK, n’imodoka zangiritse ziterurwa mu muhanda.



















TANGA IGITEKEREZO