00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abantu barindwi bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 September 2017 saa 10:20
Yasuwe :

Ahagana saa mbili n’iminota 30 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Kinamba, habereye impanuka ikomeye y’imodoka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yakomerekeyemo abantu barindwi.

Iyi mpanuka yabereye ku Kiraro cyo ku Kinamba hagati. Yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yaturutse mu cyerekezo cy’umuhanda wo mu mujyi yabuze feri hanyuma igonga ibinyabiziga byari biri imbere yayo.

Umwe mu batangabuhamya babonye iyi mpanuka iba, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yari ifite umuvuduko mwinshi kubera kubura feri. Ngo yagonze moto ebyiri, igonga n’imodoka ya Coaster yari itwaye abagenzi.

Bivugwa ko abantu barindwi aribo bakomerekeye muri iyi mpanuka ku buryo bukomeye gusa ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahise rihagera ritabaye, abakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Kigali,CHUK, n’imodoka zangiritse ziterurwa mu muhanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages