00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 18 May 2013 saa 03:26
Yasuwe :

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira abayobozi b’ibigo bagihanisha abanyeshuri inkoni,kubakurura amatwi ndetse no kubapfukamisha.
Abanyeshuri bo mu bigo byisumbuye bitandukanye bo mu Mujyi wa Kigali batangarije IGIHE ko badashimishwa n’ibihano bakunze guhabwa n’abayobozi babo birimo gukubitwa,gukururwa amatwe ,gupfukama ,gusimbuka macyeri,ndetse no gukoropa ubwiherero.
Niyoshirambere Rajabu wiga mu wa mbere ku kigo cyo kwa Kadafi (ESSI)avuga ko we atarakubitwa na rimwe (…)

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira abayobozi b’ibigo bagihanisha abanyeshuri inkoni,kubakurura amatwi ndetse no kubapfukamisha.

Abanyeshuri bo mu bigo byisumbuye bitandukanye bo mu Mujyi wa Kigali batangarije IGIHE ko badashimishwa n’ibihano bakunze guhabwa n’abayobozi babo birimo gukubitwa,gukururwa amatwe ,gupfukama ,gusimbuka macyeri,ndetse no gukoropa ubwiherero.

Niyoshirambere Rajabu wiga mu wa mbere ku kigo cyo kwa Kadafi (ESSI)avuga ko we atarakubitwa na rimwe n’umuyobozi w’ikigo cye, ariko yigeze kubona umwe mu banyeshuri akubitwa n’umuyobozi w’icyo kigo kuko Atari yatebeje akomeza avuga ko bidakunze kugaragara kuko kenshi bahanishwa gukupa ibyatsi cyangwa kwirirwa hanze umunsi wose.

Undi munyeshuri utarashatse ko izina rye ritangazwa wiga ku kigo cya Saint Joseph i Nyamirambo yatangarije IGIHE ati “Hano bakunze kuduhanisha kudukubita ariko kenshi baradupfukamisha. N’ubwo wabonye abandi banze kubikubwira kubera ubwoba”

Ubwo IGIHE twari mu gikora cyo gukusanya ubuhamya buri iyi nkuru, twasanze umukobwa umwe mu banyeshuri biga ku kigo cy’amashuri yisumbuye muri Saint Joseph i Nyamirambo ari mu bihano apfukamye, Musabyimana Marie we akaba yagize ati “ N’ubwo nari pfukamye kuri njye ntacyo bintwaye kuko ntakubiswe cyangwa nkurweho amanota y’imyifatire"

yakomeje avuga ko aha mu kigo cyabo, guhabwa ibihano ntacyo bibatwaye, ahubwo ibibabangamira ari ugukubitwa no gupfukama.

Harerimana Yousufu umubyeyi ufite umwana wiga ku kigo cy’ishuri ryisumbuye rya CIESK mu Rwampara yatangarije IGIHE ati “Rwose ibintu byo gukubita abanyeshuri ntabwo bikiwiriye na busa, kuko nk’abana biga mu mashuri yisumbuye baba bamaze guca akenge, kandi burya inkoni ivuna igufa ntabwo ivura ingeso”

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Saint Joseph Nyamirambo, Frederic Sezikeye yatangatrije IGIHE ati “Ntabwo ari abanyeshuri bose bakubitwa, kuko nta ukubitwa gusa. N’iyo bibayeho aba biri mu rwego rwo kubacyaha gusa “


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages