00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abapfubuzi bagannye no mu batinganyi bagamije indonke

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 25 September 2015 saa 08:01
Yasuwe :

Bamwe mu bapfubuzi bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bavuga ko kubera inyota y’amafaranga hari igihe biba ngombwa ko baryamana n’abatinganyi kugira ngo bagire icyo babakuraho.

Abapfubuzi akenshi ni abasore bateye neza bafite ingufu kandi bafite ubuhanga mu byo gukora imibonano mpuzabitsina, bakifashishwa n’abagore batanyurwa n’imibonano mpuzabitsina bakorana n’abagabo babo kugira ngo babashimishe.

Abatinganyi ni abantu bakundana cyangwa babana bafite ibitsina biteye kimwe.
Bamwe mu bapfubuzi biyemerera ko hari igihe baryamana n’abatinganyi mu rwego rwo kugira ngo babashe kwibonera amafaranga.

Musafiri Bahati, umusore w’ibigango utuye mu Murenge wa Gitega wiyemerera ko ari umupfubuzi, yemeza ko hari igihe yaryamanye n’umutinganyi.

Yagize ati “Byigeze kumbaho rimwe turaryamana ariko byatewe n’uko uwo mutipe yari yanyemereye ko nindamuka mushimishije nk’uko abishaka ampa amafaranga ibihumbi 60 yo kugura tapi yo mu cyumba.

Yakomeje avuga ko kuba hari abapfubuzi baryamana cyangwa bakundana n’abatinganyi atari igitangaza bitewe n’uko ahanini abapfubuzi benshi ibyo bakora byose babiterwa no gushaka amafaranga.

Ati “jye ndemera nkerura ko mbikora. Uretse n’abapfubuzi hari n’abandi basore usanga bavuga ko na bo bahawe amafaranga babikora nkanswe twe twabigize umwuga!”

Biziyaremye( izina rye ryahinduwe) we yagize ati “Ibyo ntabwo ari igitanganza kuko icya mbere umuntu aba akeneye ni amafaranga rero sinumva uburyo umuntu yayaguha ngo umukemurire ikibazo ngo witeshe ayo mahirwe.”

Abatinganyi babivugaho iki?

Umusore w’umutinganyi witwa Bebe wiyita umukobwa we avuga ko kuba hari abatinganyi bakundana n’abapfubuzi kuri we nta kibazo kirimo bitewe n’uko buri muntu afite uburenganzira bwo gukundana n’uwo ashaka.

Ati “None se umutinganyi n’umupfubuzi bo si abantu? Kuki se mwumva ko badashobora gukundana nk’uko abandi bantu basanzwe bakundana?”

Icyakora we ahakana ko nta makuru azi ku bijyanye n’abavuga ko abatinganyi basigaye bahonga abapfubuzi amafaranga kugira ngo baryamane. Ati “Ayo ni amagambo y’abantu gusa kuko ndumva nta kibazo kirimo niba se bayabaha kuko ari inshuti nacyo cyaba ikibazo ra?"


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages