Ubuyobozi bwa polisi y’u Rwanda bwibukije abapolisi bakorera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye I Kanombe mu karere ka Kicukiro guhorana amakenga barinda umutekano w’igihugu kuko ari hamwe mu izingiro ryawo.
Ikibuga cy’indege ni hamwe mu hinjirira abantu mu gihugu, nyuma y’imipaka yo ku butaka, mu nzuzi cyangwa ibiyaga.
Mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano, ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2015, Komiseri mukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana yagiranye inama n’abapolisi bakorera ku kibuga.
IGP Gasana yabasabye gukora cyane kandi bakarushaho kwiyungura ubumenyi mu ngeri zitandukanye kuko bizabafasha kuvumbura abashobora kugira imigambi mibi ku gihugu barimo abagizi ba nabi bashobora gukorera ibikorwa byabo ku bibuga by’indege.
Yababwiye ko kugira ngo babigereho bagomba kurushaho gukora kinyamwuga kugira ngo babakumire, babarwanye banafate abashobora kugerageza gukora ibyaha ndengamipaka, birimo icuruzwa ry’abantu no gucuruza ibiyobyabwenge.
Yabibukije na none ko abanyabyaha bifashisha ikoranabuhanga mu gukora ibikorwa byabo, abasaba kurangwa n’ubushishozi buhambaye mu kazi kugira ngo babatahure.
Gasana yabwiye abo bapolisi ko ubunyamwuga bwabo bukwiye kujyana na serivisi nziza.
Gasana ati ˝Aho mukorera ni ahantu hahurirwa n’abantu baturutse ahantu hatandukanye ku Isi, bafite imico itandukanye kandi bakeneye serivisi zitandukanye. Bisaba ubunyamwuga mu kubaha serivisi nziza nk’uko biri mu nshingano za Polisi y’u Rwanda˝.
Umukuru wa Polisi yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo mu bikorwa birimo gusaka abagenzi n’imitwaro yabo n’ibindi.
Polisi y’u Rwanda yagiye ifata abanyamahanga batandukanye bashakaga kwinjiza cyangwa gucisha ibiyobyabwenge birimo Cocaine mu Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO