00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abarangije amasomo yo guteka bafite inzozi zo kwihangira umurimo

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 20 December 2014 saa 03:28
Yasuwe :

Abarangije mu ishuri “Kigali Leading Technical Secondary School” ryigisha ibijyanye no guteka, baravuga ko batazatega amaboko ngo bahabwe akazi ahubwo ko bafite inzozi zo kugahanga bakanagatanga.
Dusabimana Jean de Dieu ni umwe mu banyeshuri 74 bahawe impamyabushobozi mu masomo atangirwa muri iki kigo, arimo ibijyanye n’ amahoteri n’ubukerarugendo. Uyu avuga ko yaje kwiga guteka nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu Binyabuzima, Ubutabire n’Imibare. Ngo yabonaga nta mahirwe afite yo (…)

Abarangije mu ishuri “Kigali Leading Technical Secondary School” ryigisha ibijyanye no guteka, baravuga ko batazatega amaboko ngo bahabwe akazi ahubwo ko bafite inzozi zo kugahanga bakanagatanga.

Dusabimana Jean de Dieu ni umwe mu banyeshuri 74 bahawe impamyabushobozi mu masomo atangirwa muri iki kigo, arimo ibijyanye n’ amahoteri n’ubukerarugendo.
Uyu avuga ko yaje kwiga guteka nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu Binyabuzima, Ubutabire n’Imibare. Ngo yabonaga nta mahirwe afite yo gukomeza kaminuza, kandi ubu ngo yamaze kubona akazi.

Yagize ati “Mfite akazi muri Hotel, ariko intego yanjye ni ukuzihangira umurimo ku buryo nanjye nzajya ntanga akazi.”

Nijyuyisenga Pascasie w’imyaka 30 y’amavuko yatanagrije IGIHE ko yafashe icyemezo cyo kujya kwiga akuze agamije kwihangira umurimo.

Ati “Nari nsanzwe mfite ibindi nkora by’ubucuruzi, ariko nsanga ari byiza ko nagira umwuga. Ubu gahunda mfite ni iyo kubanza ngakorera abandi kugira ngo ngire ubunararibonye, ariko nyuma nzihangira umurimo ku buryo nanjye ntanga akazi kandi n’ubundi naratangiye, kuko njya ntekera abantu bakoresheje ibirori n’indi minsi mikuru itandukanye.”

Habimana Alphonse Umuyobozi w’ishuri (KLTSS) avuga ko guhera mu 2007 iri shuri ritangira, abaryizemo benshi bamaze kwihangira imirimo, banatanga akazi.

“Abanyeshuri barangije muri iri shuri, tuba dufite icyizere cy’uko bazagera kure, tubafitiye icyizere nta soni dufite z’uko bazitirirwa izina ryacu aho bazajya hose. Aba barangije twizeye ko bazagera ikirenge mu cya bakuru babo barangije mbere.”

Akomeza avuga ko imyuga bigisha ifasha urubyiruko mu kwihangira imirimo ku buryo batanga akazi no ku bandi bantu.

Iri shuri Kigali Leading Technical Secondary School ryigisha ibijyanye n’amahoteri n’ubukerarugendo. Rigamije guteza imbere ubumenyi ngiro, hagamijwe gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ubumenyi-ngiro, rikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages