00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abari ku rugerero bubakiye imwe mu miryango yabaga mu manegeka

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 16 June 2018 saa 12:47
Yasuwe :

Urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize rukomoka mu Mujyi wa Kigali rwakoreye ku rugerero ruciye ingando ibikorwa birimo kubakira abakuwe mu manegeka.

Mu minsi 40, abasore n’inkumi 483 bari ku rugerero ruciye ingando kuri site ya Mbandazi iherereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, bubatse inzu enye zo mu bwoko imwe icumbikira imiryango ibiri; hakorwa uturima tw’igikoni 37; hanacukurwa ingarani zo kwifashishwa mu gutanga ifumbire hagamijwe kurwanya imirire mibi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Harerimana Cyriaque, yashimiye urwo rubyiruko rwasoje itoreero ku wa 14 Kamena, ababwira ko babashije gukora ibyo bamwe bumvaga ko bidashoboka.

Yagize ati “Kuba igihugu gifite abakuru bashoboye kandi ababagwa mu ntege nabo bakomeye, ni icyizere gikomeye ku Rwanda; ibi birerekana ko rudashobora gusaza, birerekana kandi ko dushobora kubaka u Rwanda rwo mu 2100 ndetse n’ingoma igihumbi.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yiseguye ku rubyiruko kuko ko batari bizeye ko bazashobora gukora ibyo bagaragaje.

Yagize ati “Mu gihe twatekerezaga ibi bikorwa, twashidikanyije ku bushobozi bwanyu twibwira ko abanyamujyi nkamwe mutazabishobora ariko tubasabye imbabazi. Ibyo mutweretse birahamya ubwabyo ko n’abanyamujyi bashoboye gukora ibikorwa by’amaboko kandi mwabikoze neza cyane, ntituzongera gutekereza gutyo.”

Uretse ibikorwa byavuzwe ko byakozwe n’izi ntore, hanagiye hagaragazwa impano n’ubumenyi bitandukanye zifite, harimo uy’uwitwa Uwamahoro Vanessa wahaye impano y’igihangano Umunyamabanga wa Leta, gifite igisobanuro cy’ukwaguka k’u Rwanda rukesha itorero ryo hambere ndetse ibyagezweho kera bigahuzwa n’imbaraga z’itorero rya none.

Icyo gihangano kigaragaramo ishusho y’igiti kigabye amashami, aya agashushanya abana b’u Rwanda bashibutse ku itorero ry’abakakurambere barwo na n’ubu rigitoshye kubera gusigasirwa n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.

Ibikorwa byose hamwe byakozwe n’intore i Kigali bihwanye na miliyoni 34.4; uruhare rw’imirimo y’amaboko y’urubyiruko akaba miliyoni 20.4 Frw.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Harerimana Cyriaque, yatashye inzu ku mugaragaro zuba zubatswe n'urubyiruko ruri mu itorero
Inzu zubatswe zizacumbikira imiryango umunani
Urubyiruko rwari ku rugerero rwashimiwe ibikorwa by'amaboko rwakoze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages