Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa 20 Ukuboza 2016 harimo 2070 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye mu gihe 72 barangije icyiciro cya gatatu.
Umwizerwa Pascasie wagize amanota ya mbere mu Ishami ry’icungamutungo yavuze ko ubumenyi bakuye muri UNILAK buzatuma babasha guhangana ku isoko ry’umurimo.
Ati “Ubumenyi nabonye ndashaka kubukoresha nikorera; ibyo nize kubikoresha ahandi byaba byiza ariko nifuza kwikorera. Ngiye kwikorera kugira ngo nshyire mu bikorwa ibyo nize.”
Umwizerwa kandi yavuze ko abanyeshuri bari kurangiza kaminuza ku bwinshi bakwiye kugerageza kwihangira imirimo, ndetse bakajya no hirya no hino mu bindi bihugu kugira ngo babashe guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.
Nk’uko byatangajwe kandi n’Umuyobozi mukuru wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, hari icyizere ko uko abarangije mu myaka yashize babashije kwitwara ku isoko ry’umurimo n’abarangije uyu mwaka bazitwara neza.
Yakomeje avuga ko mu bafite amahirwe menshi yo kubona ibyo bakora hirya no hino harimo abarangije mu ishami ry’imicungire y’amakoperative no gukumira ibiza (Disaster Management).
Umuyobozi mukuru (Chancellor) wa UNILAK, Prof Alex Butera yavuze ko mu burezi batanga bagerageza gushaka umwihariko ujyanye n’akarere mu rwego rwo guha abanyeshuri ubumenyi butuma babasha guhatana ku isoko ry’umurimo.
Yanavuze kandi ko abiga muri iyi kaminuza batozwa indangagaciro zirimo kwiyoroshya, kugira umurava, gukunda Imana n’igihugu kuko biri mu bifasha umuntu kugera ku ntego yihaye.
Kuva yatangira gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya mbere mu 2009, Kaminuza ya UNILAK imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abasaga ibihumbi 10.



















TANGA IGITEKEREZO