00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abasaga 60 basoje amasomo y’igihe gito abafungurira amahirwe y’akazi

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 21 November 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Icyiciro cya nyuma cy’Abanyeshuri barangije amasomo y’igihe gito atangwa binyuze muri porogaramu ya Root Foundation, bahawe impamyabushobozi, nyuma y’amezi atatu bari bamaze bigishwa kuzamura impano.

Ayo masomo afitanye isano n’ubuhanzi, gucuranga, ububyinnyi, gufotora, gufata amashusho no kuyatunganya, abagera kuri 67 bakaba ari bo bahawe impamyabushobozi ku wa Gatandatu,tariki ya 19 Ugushyingo 2022.

Iyo porogaramu yo gufasha urubyiruko kuzamura impano zabo yashyizweho mu rwego rwo gufasha abataragize amahirwe yo gukomeza kwiga amashuri yisumbuye ndetse n’abandi bafite impano zitandukanye kuzagura no kunguka ubumenyi bwababyarira inyungu vuba.

Bamwe mu basoje amasomo batangaza ko yabafunguye amaso akaba agiye kubafasha kwiteza imbere bo ubwabo n’igihugu muri rusange.

Irankunda Aline wahawe impamyabushobozi mu bijyanye no gucuranga umwirongi, yavuze ko yungutse byinshi kandi yiteguye kubibyaza umusaruro.

Ati “Ubusanzwe nakuze niyumvamo impano yo gucuranga ariko sinabonaga amahirwe yo kubyiga. Nyuma natangiye kwiga muri Root Foundation nubwo byangoraga nkurikirana porogaramu zayo zose none ubu nkaba ngiye guteza imbere uruganda rw’umuziki kubera ubumenyi nahawe.”

Irankunda Ezechiel wize ibijyanye no gutunganya amashusho yagize ati “Nyuma y’amazi atatu nari maze hano nungutse byinshi kuko bafite ibikoresho bihagije kandi ikintu cy’ingenzi nakuyemo navuga ko gikomeye ni uburyo bandika filime no gufata amashusho nkaba nzabikoresha.”

Umuyobozi wa Root Foundation, Muragwa Cheez Bienvenu, yavuze ko bibanze ku masomo yo gufotora, gufata amashusho no kuyatunganya, kubyina bya kinyamwuga, umuziki no kuwutunganya.

Yagize Ati “Yari amasomo ari mu byiciro bine ariko kuri buri somo icyo twongeyeho muri iyi porogaramu kandi gifite akamaro gakomeye ni ukubigisha imikorere myiza n’imyumvire mizima ibereye umuhanzi.”

Muranga yavuze ko iyi porogaramu izafasha urubyiruko mu buzima kandi bari gutegura kuzafasha uru rubyiruko binyuze mu kubashyira mu matsinda no kubatera inkunga yo gutangiza imishinga yabo bwite.

Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba nk’umufatanyabikorwa wa Root Foundation, yavuze ko nubwo iyi porogaramu irangiye bazakomeza kuba hafi y’uru rubyiruko.

Ati “Ndabasaba kwitunyuka cyane cyane abakobwa no kwigaragaza, mube urugero ku rundi rubyiruko mubabwire aho amahirwe ari.”

Iyi porogaramu ya Root Foundation, kuva yatangira abagera kuri 468 ni bo byinyuzemo; ababonye akazi ni 84; abagera ku 115 bakomeje amasomo yabo mu bindi bigo mu gihe 39 bari mu imenyerezamwuga.

Ubuhanzi, gufotora no gutunganya amashusho ni yo masomo yibanzweho muri iyi porogaramu
Iyi porogaramu yo gufasha urubyiruko kuzamura impano yashyizweho hagamijwe gufasha abatarashoboye gukomeza amashuri yisumbuye
Abigishijwe gucuranga bahawe umwanya bagaragaza ubumenyi bungutse
Mu gusoza iyi porogaramu abarimu batangaga ubumenyi barashimiwe
Umuyobozi wa Root Foundation, Muragwa Bienvenu yavuze ko urubyiruko rwahawe impamyabushobozi rwafashijwe guhabwa ubumenyi buzababyarira inyungu
Umuyobozi wa Masrecard Foundation yabasabye guhindura byinshi bitaranozwa mu by'imyidagaduro
Abarimu basabye abarangije aamsomo kubyaza umusaruro ibyo bigishijwe
Mu byo abitabiriye iyi porogaramu bakurikiye harimo no kuririmba bya kinyamwuga

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages