00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abategetsi bane b’Abongereza mu iperereza ku mpamvu z’ihagarikwa ry’inkunga

Yanditswe na

Joseph Curio

Kuya 25 May 2013 saa 09:39
Yasuwe :

Itsinda ry’Abashingamategeko bane b’Abongereza kuri ubu bari mu Rwanda mu rwego rwo gusuzuma no gukora iperereza ku bibazo bibaza ku Rwanda birimo ishingiro ry’ihagarikwa ry’inkunga igihugu cyabo cyageneraga u Rwanda, kumenya byinshi ku nzira yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’ibirebana na politiki mu Rwanda.
Iri tsinda ryageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, riyobowe na Lord Mc Connel, rikaba rigizwe kandi na Mark Pritchard, Ian Colin Lucas ndetse na (…)

Itsinda ry’Abashingamategeko bane b’Abongereza kuri ubu bari mu Rwanda mu rwego rwo gusuzuma no gukora iperereza ku bibazo bibaza ku Rwanda birimo ishingiro ry’ihagarikwa ry’inkunga igihugu cyabo cyageneraga u Rwanda, kumenya byinshi ku nzira yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’ibirebana na politiki mu Rwanda.

Iri tsinda ryageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, riyobowe na Lord Mc Connel, rikaba rigizwe kandi na Mark Pritchard, Ian Colin Lucas ndetse na Heather Wheeler bose bo nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza.

Ubwo abagize iri tsinda kuri uyu wa gatanu babonanaga na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Rose Mukantabana, baganiriye ku bibazo bitandukanye ahanini birebana n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’ibindi bibazo byo mu Rwanda.

Naho ku gicamunsi, aba Bongereza babonanye n’itsinda ry’abadepite ry’u Rwanda rishinzwe “ubucuti”. Mu bibazo baganiriyeho bagarutse ku kureba impamvu n’ingaruka zo kuba u Bwongereza bwahagaritse inkunga bwageneraga U Rwanda, uruhare rw’umutwe ushinzwe kubungabunga amahoro w’Umuryango w’Abibumbye muri Congo (Monusco) n’icyo Inteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda yakoze nyuma y’aho U Rwanda rutunzwe agatoki ku kugira uruhare mu bibazo by’umutekano mucye muri iki gihugu.

Aha abadepite bo mu Rwanda bababwiye ko Inteko Ishinga Amategeko mu mpera za 2012 yatumije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, uw’ingabo ndetse n’uw’imari n’igenamigambi bakabaha ishusho nyayo y’uko icyo kibazo giteye. Iri tsinda naryo ryagaragarije Abadepite bo mu Rwanda ko abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bose atari ko batumvikana na Guverinoma yabo mu guhagarikira u Rwanda inkunga.

Ikindi babajije kuri politike yo mu Rwanda ni ibirebana na demukarasi, imiyoborere ndetse n’ibirebana n’amashyaka ya politiki atarandikwa kugeza ubu arimo Green Party rya Habineza Frank rimaze iminsi rivugwamo bombori bombori, na FDU-Inkingi rya Victoire Ingabire kuri uri imbere y’ubutabera. Abadepite b’Abanyarwanda babagaragarije ko mu Rwanda ishyaka ryandikwa ari uko ryujuje ibisabwa.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Lord McConnell uhagarariye iri tsinda, yagize ati: ’’Twe turi hano, ntacyo tuzakora kitari ugushyikiriza raporo ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza maze nayo igafata umwanzuro.’’

Iri tsinda biteganyijwe ko rizakomereza urugendo rwabo ku Cyumweru muri Republika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Perezida w'Inteko Ishinga Ametegeko Umutwe w'Abadepite, Rose Mukanyabana ari kugirana umubonano na bane mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza bari mu ruzinduko mu Rwanda
Itsinda rishinzwe ubucuti mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ubwo ryari mu biganiro n'itsinda ryaturutse mu Bwongereza
Bane mu Nteko Ishinga Ametegeko y'u Bwongereza bari kumwe n'abagize itsinda rishinzwe ubucuti mu Nteko Ishinga Ametegeko y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages