Bamwe mu baturage batunze telephone zigendanwa (Mobile) bavuga ko kwambara amasaha kuri babifata nk’umurimbo gusa kuko igihe kinini bifashisha telefoni zabo.
Mu kiganiro bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali bagiranye na IGIHE bemeza ko telefoni ngendanwa ari kimwe mu bintu bituma abantu batagikunda kwambara amasaha ku maboko kuko ahanini igihe bakirebera kuri telefoni.
Ibi babishimangira bavuga ko mbere y’uko telefoni ziba nyinshi mu Rwanda abantu benshi biganjemo abasirimu wasangaga bambaye amasaha.
Sebanani utuye mu Karere ka Kicukiro yagize ati “Ubu nta muntu erega ugipfa kugura isaha nka mbere keretse abanyacyaro cyangwa abakire bahezwe kandi nabo bagura iziba zihenze.”
Rudasingwa Aime we yagize ati “None se koko wagura isaha yo gukora iki kandi muri telephone uba uyifitemo, nanjye nemeza ko abazigura muri iyi minsi bazigura nk’umurimbo kuko abenshi bafite telefoni kandi zirimo amasaha.”
Mukashema Anita yemeza ko n’ubwo aba yambaye isaha adakunda kuyirebaho cyane, kubera ko telefoni ariyo imubangukira.
Yagize ati “Njye rwose sinakubeshya nambara isaha ku kuboko kwanjye ariko kugira ngo mpfe kuyirebaho igihe, biva kure cyane, mbangukirwa no guhita ndebera amasaha aho ageze nkoresheje telefone yanjye”.
Kuba abambara isaha banafite telefoni bivugwa ko bazambarira umurimbo gusa, ngo ni uko hari ababazwa igihe bagakora mu dusakoshi, abandi bagatangira kwikabakaba mu mifuka bashaka telefoni kandi bambaye isaha ku kuboko.



















TANGA IGITEKEREZO