Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018, hirya no hino mu midugudu habereye umuhango wo kwizihiza umunsi w’Umuganura, mu gihe ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Nyanza ho mu Ntara y’Amajyepfo.
Aho IGIHE yageze hose wasangaga abaturage bari mu byishimo abandi babyina imbyino za gakondo ndetse nyuma y’aho baza no gusangira amafunguro atandukanye arimo; ibigori, umutsima w’amasaka, amata, imboga, ibihaza, ibijumba n’ibindi bejeje muri uyu mwaka.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutanga, wari umushyitsi mukuru mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo, yasabye abaturage kurangwa n’umuco nk’uko abakurambere babigenzaga.
Yagize ati “Kwizihiza umuganura ni ugusubira ku isoko y’umuco wacu tukavomamo bimwe bishobora kudufasha gusubiza ibibazo duhura nabyo uko igihugu cyacu kigenda gitera imbere”.
Yakomeje avuga ko umuganura uhuza abanyarwanda ndetse uko abana bagenda bakura babona wizihizwa ari ko bafata uwo muco, nk’uko abakurambere bagiye bawufata.
Mukarulinda Viollette, w’imyaka 65 wo mu Mudugudu wa Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda, yavuze ko kwizihiza umuganura ari ukwishimira ibyagezweho.
Yagize ati “Twishimye, ubu turavuga ngo haragahoraho umuganura. Twasangiye, twishimira iterambere turimo, ubuyobozi bwiza. Twakoze amasibo twishyurirana mituweli ku batazifite [..] Uraza ufite ikibazo abayobozi bakagikemura vuba.”
Umukuru w’Umudugudu wa Kiberinka uherereye mu Murenge wa Nyamirambo Sakindi Jean Baptiste we yagize ati “Twari tumaze iminsi twitegura uyu munsi kubera ko ni ikintu dusanzwe tumenyereye gukora kandi neza tubungabunga umuco wacu nk’Abanyarwanda.”
“Turishimira ko hagiye hakorwa imihanda twifashishije mu mafaranga y’ubudehe. Nubwo ubona ari nko mu mujyi, hari n’agace k’icyaro ku buryo ubona ko twagize umusaruro w’ubuhinzi.”
Yongeyeho ko bishimira ko hari ibikorwa byagiye bikorwa birimo kubaka imihanda ndetse ko bagize n’umusaruro w’ubuhinzi ushimishije.
Mu binyejana bisaga 12 bishize, Umuganura wizihizwaga mu gihe cy’umwero w’amasaka bakishimira uburumbuke, bikaba n’igihe cyo gusabana k’umuryango mugari hamwe n’abaturanyi, banywa amarwa ya Kinyarwanda n’amata y’inka, bakarya n’umutsima w’amasaka, isogi irimo ibirunge ndetse bakanakora indi mihango ya Kinyarwanda.
Gusa muri iki gihe byarenze urwego rwo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, ahubwo bigera no mu zindi zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda.




















TANGA IGITEKEREZO