Mukiza Emile, Umuyobozi w’iryo huriro ry’abavuka ku Kitabi batuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi, yatangarije IGIHE ko iryo huriro ryashinzwe hagamijwe gukusanya ibitekerezo n’ubushobozi, kugirango bazamure igice bavukamo.
Ati “Hagamijwe kureba icyabateza imbere bafatanyije kandi bakurikiza gahunda za Leta… Ni mu rwego rwo kureba icyo buri wese yakora asubiyeyo (ku Kitabi) cyane ko ari ryo hame (Principe), kuko hari benshi bahavaga ariko gusubirayo ugasanga ni ikibazo. Turashaka rero kujya kubaka icyaro cyacu kigakomera.”
Kuwa gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2015, abagize nyobozi n’abahagarariye Njyanama y’Umurenge wa Kitabi hamwe n’abafatanyabikorwa b’uwo murenge, ndetse n’iryo huriro ryo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi, bagize umunsi ngarukamwaka bizihizaga ku nshuro ya kabiri, kuko ubwa mbere hari muri Kanama 2014 ubwo bahuriraga aho bavuka i Nyamagabe.
Igitekerezo cyo gushing iryo huriro cyaturutse ku kuba bamwe mu badatuye ku Kitabi barasubiragayo bagasanga abahatuye ni bashya baje kuhakorera, ugasanga bakoresha ibintu by’uwo Murenge, ariko urubyiruko ruhavuka ugasanga nta nyungu rubibonamo.
Mukiza yakomeje asobanura ko aho ari ho havutse igitekerezo cyo gushaka ubushobozi bwo kubyaza umusaruro umutungo kamere n’ibindi Umurenge wa Kitabi utunze ariko bigateza imbere abatayivukamo.
Mu byo uwo murenge utunze, harimo Icyayi, Igice cya Pariki ya nyungwe kinazwiho umwihariko w’ubworozi bw’inzuki, amashyamba atunze igice kinini cy’u Rwanda ku birebana n’ibicanwa, n’ibindi.
Froduard Uhaweniwe, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kitabi yatangarije IGIHE ko nta mushinga w’ibanze wari wemezwa muri iryo huriro, kuko igice bakirimo ari icyo kwegeranya no gusangira ibitekerezo, gusa ibyo gukora byo bihari ari byinshi.
Umunsi w’ihuriro ry’abavuka ku Kitabi wabereye mu Mujyi wa Kigali waranzwe n’ibiganiro mbwirwaruhame, nk’icyavugaga ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’aho batuye n’aho bavuka, ndetse n’icy’uruhare rw’abafatanyabikorwa bakorera mu murenge w’icyaro nk’uwa Kitabi cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge.
Ibyo byakurikiwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’iryo huriro n’ikipe y’uwo murenge, nyuma barasabana, banatembereza itsinda ryaturutse mu Murenge wa Kitabi, dore ko benshi ari n’ubwa mbere bari bageze i Kigali, bityo bikaba byari ingenzi kubereka aho igihugu kigeze mu iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO