Ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena ni bwo umuyobozi w’ihuriro ry’abayisiramu mu Rwanda Mufti Sheikh Kayitare Ibrahim yashyikirije uwo mukecuru Karuhimbi ibihembo bitandukanye nk’umudari wishimwe na “Certificat” nk’ishimwe.
Mu bindi yahembwe, yemerewe kuzubakirwa inzu yo guturamo ikazarangira mu mwaka utaha n’itike yo kujya i Maka.
Uyu mubyeyi Karuhimbi yemeza ko ubutwari bwo kurokora abantu muri Jenoside yabutewe n’imyemerere y’abayisilamu bitewe n’uko Islam ivuga ko uzakiza ubuzima bw’umuntu azaba ameze nk’ukijije ubw’abantu bo ku isi yose.
Karuhimbi yatangarije IGIHE ko nta kindi kintu yakoresheje kugirango arokore abantu uretse ko yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n’isusa mu nzu ye ndetse akanabisiga ku bikuta by’inzu ye kugira ngo birye interahamwe zabaga zije gushaka abantu yahishe.
Yagize ati “Nta bundi buryo nakoreshaga uretse kwigira nk’umupfumu kuko iyo bambazaga ngo izo nzoka ziri he na bo nababwiraga ko zihari. Ikindi nakoraga, nasize isusa n’ibisura ku nkuta zose z’inzu yanjye n’ahandi hantu hose bashoboraga kunyura”.
Yakomeje avuga ko iyo bamubazaga aho yahishe inzoka bavuga abatutsi yababwiraga ko niba bashaka kuzibona bari buzibone agahita avugiriza ababwirako ari kuzihamagara kubera gutinya ko yabaroga bagahita bigendera”.
Uretse iki gikorwa cyo guhemba uyu mubyeyi cyitabiriwe n’abayisiramu batandukanye biganjemo abanyeshuri biga mu mashuri yose y’abayisiramu aherereye mu Mujyi wa Kigali, hakaba haranibutswe ku nshuro ya 21 abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hanacanwa urumuri rw’icyizere.
Sheikh Abdul Karim Harerimana nk’umuyobozi mukuru wari muri uyu muhango, we akaba yaragararije abayisiramu ko ibyo amahanga ari gukora afata bamwe mu bahagarikije jenoside ari ukuyipfobya ku buryo bugaragarira buri wese.
Ati “Aba bantu bayihagarikije bari bakwiye kugira icyubahiro kandi isi yari ikwiye guhaguruka ikabaha umudari wishimwe ndetse bari kwandika mu bitabo by’amateka bakandikishwa na wino ya zahabu ariko kuko Isi itagira ukuri ibihugu bimwe byihaye uburenganzira bwo kubashyira ku rutonde rw’abantu bagomba guhanwa aho kugira ngo bashimwe.”



















TANGA IGITEKEREZO