00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abayisilamu bakomeje kwihanaguraho icyasha basigwa n’imitwe y’iterabwoba

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 24 February 2015 saa 05:00
Yasuwe :

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, AMUR ukomeje ibikorwa by’ubugiraneza, ufasha impfubyi, abapfakazi n’abandi batishoboye, unagaragaza ko iryo dini ntaho rihuriye n’imitwe y’intagondwa iryiyitirira.

Ku ya 23 Gashyantare 2015, uyu muryango wafashije abana b’impfubyi 71 bari munsi y’imyaka 12, ubitewemo inkunga n’ikigo IGMG cyo mu Budage.

Umujyanama wa Mufti w’Abayisiramu mu Rwanda, Ismail Buchanan avuga ko ari inshingano z’idini rya Islam gufasha Abanyarwanda batishoboye cyane cyane impfubyi.

Ati” Dufasha cyane impfubyi, n’abategarugori batishoboye, bahura n’ibibazo bikomeye by’ubukene abandi bakarwara ariko ntibagire ubavuza, ni cyo tubereyeho ngo tubafashe.”

Buchanan avuga ko AMUR igenda itoranya hirya no hino mu gihugu abatishoboye igendeye ku byiciro by’ubudehe.

Yemeza ko inkunga baha abatishoboye ibafasha kwiremamo icyizere bagatera imbere ari nako bateza imbere n’igihugu cyabo.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wemeza ko gufasha ari bigomba guhoraho akaba ari nayo mpamvu bazajya bafasha abatishoboye buri gihembwe, bazajya bafasha abana kwiga , ndetse banatera inkunga abafite imishinga iciriritse kandi bakabakurikirana kugira ngo barebe niba imfashanyo bahawe barayibyaje umusaruro.

Abayoboke b’idini rya Isilamu mu Rwanda bagiye bamagana imitwe ya Boko Haram, Al Qaeda, Al Shabab, Leta ya Kiyisilamu n’iyindi ikomeje kumena amaraso yitwaje ko irwanira ubusugire bw’idini ryabo.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi w’idini rya Isilamu mu Mujyi wa Kigali akaba n’ukuriye Ishami ry’ ivugabutuma mu muryango w’Idini rya Isiramu mu Rwanda, AMUR, Sheikh Mussa Sindayigaya yavuze ko Isilamu atari idini ry’intambara nk’uko bamwe babyibwira.

Avuga ko abenshi bafata nabi icyo bita itegeko ry’intambara “Djihad” kandi mu by’ukuri ridategeka Abayisiramu kumena amaraso y’abo batavuga rumwe, ahubwo rikangurira rubanda kugandukira Imana mu buryo bw’umwuka bakanafasha na bagenzi babo kuyubaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages