Nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abiga Farumasi mu Rwanda, Uwase Marie Ange, intego y’aya mahugurwa ni uguhindura imyumvire y’aba bayobozi, no kubongerera ubushobozi bwo kubasha kuyobora, atari ku rwego rw’igihugu gusa, ahubwo no ku rwego rwa Afurika ndetse n’isi yose.
Uwase yagize ati ”Dufata abayobozi baturutse mu mashyirahamwe y’abiga farumasi muri Afurika bagatorezwa hamwe ku bijyanye n’imiyoborere myiza n’imitangire y’amakuru. Ikigamijwe ni ukubongerera ubumenyi ku buryo n’igihe bazaba bahagarariye amashyirahamwe atandukanye bazabasha kuyobora batagendeye ku myumvire y’ibihugu byabo gusa.”
Kabogo Janvier wiga farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda akaba anashinzwe Imibanire n’ibindi bihugu mu ishyirahamwe ry’abiga farumasi mu Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa yatumye yunguka ubumenyi ku buryo yakorana neza n’abo ayoboye binyuze mu guhanahana amakuru bakagera ku ntego bihaye.
Ibi kandi Kabogo abihuriyeho na Bedan Maina waturutse mu gihugu cya Kenya, wemeza ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko uretse kubaha ubumenyi ku miyoborere myiza, bituma banarushaho kungurana ibitekerezo ndetse no kumva ko umuyobozi ari umugaragu w’abo ayobora.
Maina yagize ati ”Aya mahugurwa yatumye nunguka ubumenyi ku buryo bwo gukoresha neza igihe ndetse no kurushaho guha agaciro imyanya y’ubuyobozi bafite mu banyeshuri. Twigishijwe ko nubwo turi abayobozi tugomba kuba abagaragu b’abo tuyobora, tukabagezaho ibyo dusabwa byatuma turushaho guteza imbere umwuga wacu wa farumasi.”
Maina akomeza avuga ko ibyo yigiye muri aya mahugurwa bizamufasha kurushaho gukora ibifitiye inyungu abo ayoboye, atagendeye gusa ku nyungu z’amafaranga we ashobora gukuramo.
Aya mahugurwa yahawe abanyeshuri 24 barimo 20 baturutse mu Rwanda, 2 bo muri Kenya, umwe wa Zimbabwe n’undi umwe wo muri Nigeria.
Icyo kikaba kimwe mu bikorwa bitegura inama nyafurika y’ubushakashatsi ku miti, izaba kuva ku itariki 9 kugeza ku ya 14 Nyakanga 2015, inama izitabirwa n’ibihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika ndetse na Leta zunze ubumwe z’Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO