00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abiga Farumasi mu bihugu 11 bya Afurika bateraniye icyateza imbere umwuga wabo

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 11 July 2015 saa 08:25
Yasuwe :

Abanyeshuri biga farumasi ndetse n’abandi bakora uwo mwuga bo mu bihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika bagera kuri 330 bateraniye mu Rwanda mu nama ya Kane ibahuza, aho bafite insanganyamatsiko yibanda ku buryo umwuga wabo washingira ku bushakashatsi no gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Mu ijambo rye, Prof Kayumba Pierre Claver, umuyobozi wungirije w’Ishami ry’ubuvuzi na Farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko ari inama yo kungurana ibitekerezo no kureba uburyo ibihugu bimwe byateye imbere muri uyu mwuga wa Farumasi byasangiza ibindi ibyo byagezeho, ariko byose bishingiye ku gukora ubushakashatsi.

Atin “Ubushakshatsi ni bwo bukwiriye gushingirwaho mu mwuga wa farumasi hashakirwa ibisubizo ku bibazo by’ibanze by’ubuzima bwa muntu ndetse no kugera ku buryo bwiza bwo gukora ibintu kinyamwuga.”

Abitabiriye inama nyafurika y'abiga farumasi ku bushakashatsi bw'imiti

Umuyobozi w’itsinda ryateguye iyi nama nyafurika ya Farumasi 2015, Uwase Marie Ange, yatangarije IGIHE ko kwakira iyi nama bigamije gushakira hamwe icyateza imbere umwuga wabo.

Yagize ati “Mu nama turebera hamwe icyateza imbere umwuga wa Farumasi, ubuzima bw’abaturage, binyuze mu bukangurambaga, inama cyangwa ibiganiro ku ndwara ziba zibasiye abaturage ndetse no gukorera ubuvugizi abaturage mu nzego nkuru z’ubuzima, guteza imbere ubushakashatsi n’ibindi byinshi.”

Kugeza ubu uyu muryango ukorana bya hafi n’undi uhuza abanyeshuli biga Farumasi ku Isi (International Pharmaceutical Students’Federation) ku buryo buhoraho.

Ushinzwe Itangazamakuru mu Ihuriro ry’Abanyeshuri biga Farumasi, Nimbabazi Othniel, yantagaje ko bibanda ku kureba ubushakashatsi mu by’imiti buba bwarakozwe n’abanyafurika bagenzi babo, aho kwibanda ku bo hanze y’umugabane wa Afurika.

Yagize ati “Turarebera hamwe ibyo Abanyafurika baba barakoze mu bushakashatsi bwabo tubigireho mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuzima bw’abanyafurika.”

Nellia ukomoka muri Afurika y’Epfo yatangaje ko mu gihugu cyabo imikorere ya farumasi iteye imbere kandi ko yiteguye gusangiza bagenzi be uko ubushakashatsi ku miti bikorwa mu gihugu cyabo.

Yakomeje avuga ko banagaraza ko mu Rwanda hakenewe ibikoresho bihagije kugira ngo abanyeshuri babashe gushyira mu bikorwa ibyo biga kurenza kubyiga mu magambo gusa.

Ibihugu 82 ku isi ni byo bigize ihuriro rihoraho ry’abiga Farumasi. Kuri iyi nshuro ya kane ryitabiriwe n’abagera kuri 330 baturutse mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika 11.

Inama igamije kwereka abanyafurika ko ubushakashatsi ari bwo bugomba kugenga imikorere y’abakora ibijyanye n’imiti, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Idealizing Pharmacy Profession by Merging Research and Practice.”

Inama iheruka yabereye muri Zimbabwe mu mwaka wa 2014, maze u Rwanda rutsindira kwakira iya kane yo mu 2015 nyuma yo gutsinda Kenya mu kugaragaza uburyo urwego rwa farumasi muri ibyo bihugu rukora.

Abayobozi ba Kaminuza nkuru y'u Rwanda n'abayoboye ishyirahamwe rya Farumasi mu Rwanda batangiza inama
Prof.Kayumba Pierre Claver, Umuyobozi w'ishami ry'ubuvuzi na Farumasi muri Kaminuza y'u Rwanda

Amafoto: Bruce Mbanzabugabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages