Abajyanama ku ihungabana rikomoka ku ihohoterwa, bari mu mahugurwa yo kubongera ubumenyi kugira ngo ihungabana nabo ritabagiraho ingaruka kuko bahangana n’ubuhamya bw’abahohotewe bubabaje.
Aba bajyanama bahugurwa, ni abakozi b’Urwego Rushinzwe Kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry’Igihugu(GMO). Ni amahugurwa yateguwe na Care International Rwanda, aratangwa n’inzobere zo mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abajyanama b’Ihungabana (RCT Ruhuka).
Mukangarambe Patricie impuguke ya RCT Ruhuka wahuguye aba bakozi yatangaje ko abakira abahuye n’ihungabana baba bafite amahirwe menshi yo guhungabana kubera amarangamutima aremereye bakira.
Yagize ati “Nta muti uvura ihungabana uretse gutega amatwi abahuye naryo, abakira abahungabanye nabo rishobora kubageraho kuko baba bakira abantu babaye kandi nabo ari abantu. Icyo tubafasha rero ni uko mu gihe basoje akazi nabo badakwiye gutahana izo ntimba n’amateka ababaje y’abantu bakiriye, ahubwo nabo tubabwira kubisohora binyuze mu kubiganira n’abandi bakorana, bikabavamo aho kubibika mu mitima yabo.”
Mukangarambe yamaze abajyanama impungenge ko kuganira na’abandi ibyo yahuye nabyo mu kazi k’uwo munsi atari ukumena ibanga, kuko babikora batavuze amazina y’uwo byakorewe.
Umugenzuzi Mukuru wungirije muri GMO, Kabageni Eugenie yavuze ko ubujyanama busanzwe bukorwa ko ariko igihe cyose umukozi aba agomba kwihugura no kwiyongera ubumenyi.
Yagize ati “Turimo kubafasha kurushaho kugira ubumenyi bwo kudahungabanywa n’ubuhamya bantu bahohotewe bakira ahubwo bakamenya uko babyitwaramo bagakora akazi kabo neza.”
N’ubwo nta mibare yatangajwe y’uburyo ihohoterwa rihagaze muri rusange, RTC Ruhuka ivuga ko abagera kuri 90% mu bahohoterwa bagerwaho n’ihungabana kandi rikabatera imyitarire idasanzwe ishobora no gukura baramutse batabonye ubufasha hakiri kare.
Abakozi bari guhugurwa bazahabwa ubumenyi bw’imyitwarire ibafasha kudahungabanywa n’akazi bakora.



















TANGA IGITEKEREZO