Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bwo mu 2012, bugaragaza ko abagera kuri 22% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bapfuye, bazize indwara z’ubuhumekero.
Nko muri Kigali, abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’abanza bari mu bafite ibyago byinshi byo gushegeshwa n’imyuka ihumanya ikirere ahanini ituruka ku modoka z’ababyeyi babo n’izibajyana ku mashuri (bisi zishaje).
Ibi biri mu bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umushakashatsi muri Kaminuza ya Toronto muri Canada, Dr Kalisa Egide.
Muri ubu bushakashatsi bwakorewe mu mashuri yo muri Kigali mu gihe cy’umwaka, Dr Kalisa agaragaza uburyo ababyeyi bari mu bashyira abana babo mu kaga bitewe n’imyuka iva mu binyabiziga byabo ku ishuri mu gitondo babajyanye kwiga na nimugoroba bagiye kubacyura.
Dr Kalisa avuga ko imodoka ihagaze ihinda itagenda, isohora imyotsi mibi yanduza ikirere kurusha iri kugenda.
Mu gitondo na nimugoroba usanga imodoka nyinshi ziparitse imbere y’amashuri y’abana ziri kwaka zisohora imyotsi myinshi nyuma ikinjira mu mashuri akaba ari wo mwuka abana birirwa bahumeka.
Yanagaragaje ko amashuri menshi yo muri Kigali usanga yegeranye n’imihanda minini inyuraho imodoka na za moto nyinshi kandi bikaba biri mu byongera ingano y’imyuka ihumanya ikirere ku mashuri y’abana.
Dr Egide Kalisa na bagenzi be bo muri Kaminuza ya Toronto muri Canada, bagaragaje ko abana bato ku mashuri y’incuke n’abanza bahumeka imyotsi iva kuri izo modoka z’ababyeyi ingano yayo yikuba gatatu mu gitondo na nimugoroba iyo bajyanywe ku ishuri cyangwa bagiye kubafata.
Mu bushakashatsi bwabo bagaragaje ko ufashe ingano y’umwuka abana bahumeka mu ishuri, "wabigeranya no kunywa amasegereti arenga 600 ku mwaka".
Ubwiyongere bw’imyuka ihumanya ikirere bugira ingaruka ku bato buterwa no kuba usanga amashuri menshi adafite ubuhumekero buhagije (ventilation) bityo imyuka ikinjira mu mashuri y’abana ikaba yabagiraho ingaruka.
Imyuka ihumanya ikirere igira ingaruka ku buzima bw’abana kuko ubushakashatsi bugaragaza ko bibasirwa n’indwara z’ubuhumekero, kanseri y’ibihaha, asima ndetse bishobora no kugabanya imitsindire yabo mu ishuri.
Dr Kalisa yagaragaje ko hakenewe ingamba zihamye mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere by’umwihariko ku mashuri.
Yagize ati ‘‘Bashobora kujyana imodoka ziparika ku ishuri kure y’aho abanyeshuri bakinira cyangwa imbere y’amashuri. Gukangurira ababyeyi kuzimya imodoka mu gihe bari ku ishuri bajyanye abana cyangwa babategereje nimugoroba.’’
‘‘Gutera ibiti byinshi cyane cyane ku mashuri yegeranye n’imihanda. Gukangurira abana n’ababyeyi kwirinda ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere. Gukangurira ibigo gukoresha bisi zitanduza ikirere (izikoresha amashanyarazi) no kwigisha ababyeyi baturanye n’ikigo kujyana abana ku ishuri n’amaguru cyangwa bagakoresha bisi zujuje ubiziranenge bityo bikagabanya umubare w’imodoka nyinshi ku ishuri.’’
Yanagaragaje ko mu kubaka amashuri hakwiye kurebwa ahantu hitaruye imihanda rusange n’inganda bishobora kongera ingano y’imyuka iyibasira no gushyira utuyunguruzo mu mashuri ku buryo dusohora umwuka wanduye.
Dr Kalisa yanatanze inama yo kongera ubukangurambaga ku babyeyi n’abana babo ndetse n’abayobozi b’amashuri ku buryo bakirinda ingaruka iva ku myotsi yanduza ikirere ku mashuri y’abana.
Yongeyeho ati "Leta ikwiye gushyiraho inzira yihariye ya bisi zitwara abana ku mashuri mu gitondo bityo bikagabanya amasaha menshi bamara mu nzira bajya ku ishuri bugarijwe n’imyotsi iva ku bucucike bw’izindi modoka.’’
Mu gushaka umuti w’iki kibazo, Dr Kalisa yatangije ubukangurambaga afatanyije n’abana bo mu mashuri y’i Kigali mu gukangurira ababyeyi babo kuzimya imodoka mu gihe ziparitse ku ishuri zitari kugenda no kubigisha ububi n’ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere.
Inkuru wasoma: Dr Kalisa ari gukora ubushakashatsi ku ngaruka z’imyuka ihumanya ikirere ku mashuri y’abana mu Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!