00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abo mu mashuri abanza bahumeka umwuka wanduye ungana no kunywa amasegereti arenga 600 ku mwaka

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 10 October 2023 saa 07:06
Yasuwe :

Abana bari mu cyiciro cy’abantu bugarijwe cyane n’ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere. Bashegeshwa ahanini no kuba baba bafite ibihaha byoroshye (bitarakomera), bahumeka cyane kurusha abakuru ndetse n’indeshyo yabo ituma imyuka iva mu modoka ibageraho bwangu.

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bwo mu 2012, bugaragaza ko abagera kuri 22% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bapfuye, bazize indwara z’ubuhumekero.

Nko muri Kigali, abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’abanza bari mu bafite ibyago byinshi byo gushegeshwa n’imyuka ihumanya ikirere ahanini ituruka ku modoka z’ababyeyi babo n’izibajyana ku mashuri (bisi zishaje).

Ibi biri mu bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umushakashatsi muri Kaminuza ya Toronto muri Canada, Dr Kalisa Egide.

Muri ubu bushakashatsi bwakorewe mu mashuri yo muri Kigali mu gihe cy’umwaka, Dr Kalisa agaragaza uburyo ababyeyi bari mu bashyira abana babo mu kaga bitewe n’imyuka iva mu binyabiziga byabo ku ishuri mu gitondo babajyanye kwiga na nimugoroba bagiye kubacyura.

Dr Kalisa avuga ko imodoka ihagaze ihinda itagenda, isohora imyotsi mibi yanduza ikirere kurusha iri kugenda.

Mu gitondo na nimugoroba usanga imodoka nyinshi ziparitse imbere y’amashuri y’abana ziri kwaka zisohora imyotsi myinshi nyuma ikinjira mu mashuri akaba ari wo mwuka abana birirwa bahumeka.

Yanagaragaje ko amashuri menshi yo muri Kigali usanga yegeranye n’imihanda minini inyuraho imodoka na za moto nyinshi kandi bikaba biri mu byongera ingano y’imyuka ihumanya ikirere ku mashuri y’abana.

Dr Egide Kalisa na bagenzi be bo muri Kaminuza ya Toronto muri Canada, bagaragaje ko abana bato ku mashuri y’incuke n’abanza bahumeka imyotsi iva kuri izo modoka z’ababyeyi ingano yayo yikuba gatatu mu gitondo na nimugoroba iyo bajyanywe ku ishuri cyangwa bagiye kubafata.

Mu bushakashatsi bwabo bagaragaje ko ufashe ingano y’umwuka abana bahumeka mu ishuri, "wabigeranya no kunywa amasegereti arenga 600 ku mwaka".

Ubwiyongere bw’imyuka ihumanya ikirere bugira ingaruka ku bato buterwa no kuba usanga amashuri menshi adafite ubuhumekero buhagije (ventilation) bityo imyuka ikinjira mu mashuri y’abana ikaba yabagiraho ingaruka.

Imyuka ihumanya ikirere igira ingaruka ku buzima bw’abana kuko ubushakashatsi bugaragaza ko bibasirwa n’indwara z’ubuhumekero, kanseri y’ibihaha, asima ndetse bishobora no kugabanya imitsindire yabo mu ishuri.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umushakashatsi muri Kaminuza ya Toronto muri Canada, Dr Kalisa Egide, yigisha abana uko bapima imyuka yanduza ikirere n'uko bayirinda

Dr Kalisa yagaragaje ko hakenewe ingamba zihamye mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere by’umwihariko ku mashuri.

Yagize ati ‘‘Bashobora kujyana imodoka ziparika ku ishuri kure y’aho abanyeshuri bakinira cyangwa imbere y’amashuri. Gukangurira ababyeyi kuzimya imodoka mu gihe bari ku ishuri bajyanye abana cyangwa babategereje nimugoroba.’’

‘‘Gutera ibiti byinshi cyane cyane ku mashuri yegeranye n’imihanda. Gukangurira abana n’ababyeyi kwirinda ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere. Gukangurira ibigo gukoresha bisi zitanduza ikirere (izikoresha amashanyarazi) no kwigisha ababyeyi baturanye n’ikigo kujyana abana ku ishuri n’amaguru cyangwa bagakoresha bisi zujuje ubiziranenge bityo bikagabanya umubare w’imodoka nyinshi ku ishuri.’’

Yanagaragaje ko mu kubaka amashuri hakwiye kurebwa ahantu hitaruye imihanda rusange n’inganda bishobora kongera ingano y’imyuka iyibasira no gushyira utuyunguruzo mu mashuri ku buryo dusohora umwuka wanduye.

Dr Kalisa yanatanze inama yo kongera ubukangurambaga ku babyeyi n’abana babo ndetse n’abayobozi b’amashuri ku buryo bakirinda ingaruka iva ku myotsi yanduza ikirere ku mashuri y’abana.

Yongeyeho ati "Leta ikwiye gushyiraho inzira yihariye ya bisi zitwara abana ku mashuri mu gitondo bityo bikagabanya amasaha menshi bamara mu nzira bajya ku ishuri bugarijwe n’imyotsi iva ku bucucike bw’izindi modoka.’’

Mu gushaka umuti w’iki kibazo, Dr Kalisa yatangije ubukangurambaga afatanyije n’abana bo mu mashuri y’i Kigali mu gukangurira ababyeyi babo kuzimya imodoka mu gihe ziparitse ku ishuri zitari kugenda no kubigisha ububi n’ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere.

Inkuru wasoma: Dr Kalisa ari gukora ubushakashatsi ku ngaruka z’imyuka ihumanya ikirere ku mashuri y’abana mu Rwanda

Kwifashisha bisi zikoresha amashanyarazi no gukangurira abashoferi n'ababyeyi kuzimya imodoka mu gihe ziparitse ku ishuri byagabanya ingano y'imyuka yanduza ikirere ku mashuri y'abana
Dr Kalisa Egide yatangije ubukangurambaga afatanyije n’abana bo mu mashuri y’i Kigali mu gukangurira ababyeyi babo kuzimya imodoka mu gihe ziparitse ku ishuri zitari kugenda no kubigisha ububi n’ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere
Imyuka ihumanya ikirere iri mu bihangayikishije Isi yose ndetse hagenda hashyirwaho ingamba zigamije guhangana na yo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages