Ni igikorwa cyinjiyemo abantu ku giti cyabo, ibigo byigenga, amadini n’amatorero mu gushyigikira iyi gahunda.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruheruka gutangaza ko rwakusanyije ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 120 Frw (ubu bimaze kurenga) byo gufasha Abanyarwanda babikeneye.
Itorero rya ADEPR naryo ryatangiye gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye ndetse rimaze gushyikiriza inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali ibiribwa by’asaga miliyoni 43 Frw.
Ku wa 2 Mata 2020, ADEPR yatanze ibiribwa bya miliyoni zisaga 20 Frw birimo toni eshanu z’umuceri, toni 6.6 z’ibishyimbo na toni 5,5 za kawunga; byagenewe abatabona ibiribwa muri Kigali.
Ibyo kurya byatanzwe byiyongera ku by’asaga miliyoni 22 Frw byatanzwe mbere. Iki gikorwa cyatangirijwe mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali ariko kizakomereza mu zindi ndembo.
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, yavuze ko ibiribwa byaguzwe ari ibyavuye mu ituro ry’abayoboke b’itorero mu rwego rwo kugoboka abatishoboye.
Yagize ati “Byatanzwe ku rwego rw’abakirisito nk’uko basanganywe umuco wo gukora. Ni inkunga z’abakirisito zirimo gutangwa ariko harimo n’iz’abayobozi. Yagenewe abakeneye ubufasha ariko mu murongo utangwa n’ubuyobozi, harebwa abatishoboye mu tugari n’imidugudu.’’
Yashimiye abakirisito bari gukora ibikorwa byo kwita ku babo n’abaturanyi muri ibi bihe.
Ati "Ndabasaba gukomeza kwizera Imana no kuyisenga ngo ikize igihugu ariko tunakomeze gukurikiza amabwiriza twahawe n’ubuyobozi yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hydayat, yashimiye ADEPR yatanze inkunga yo gufasha abatishoboye.
Yagize ati “ADEPR nk’itorero na bo batekereje kwishakamo ibisubizo byashyigikira Leta y’u Rwanda mu gukomeza gufasha abaturage bashonje, bagizweho ingaruka n’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kuguma mu rugo. Hari abakoraga batagikora, turashimira abibutse ko na bo batanga umusanzu wabo.’’
Inkunga yatanzwe na ADEPR irimo iya Paruwasi ya Nyarugenge yatanzwe mbere ingana na 692 000 Frw. Yiyongeraho iyatanzwe ku wa Kane ingana na toni eshanu z’umuceri zifite agaciro ka 10 500 000 Frw.
Umushumba wa ADEPR Nyarugenge, Pasiteri Sebugorore Henry, yabwiye IGIHE ko “Inkunga yose yatanzwe n’abakirisitu ngo bafashe bagenzi babo bashonje kubera gahunda yo kuguma mu rugo hubahirizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.’’
Mu minsi 12 abakirisitu ba ADEPR bamaze gukusanya inkunga ingana na 43 260 860 Frw. Muri Werurwe 2020 nibwo Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem, yasabye abakirisitu b’itorero kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga amaturo,ubusabe bwabanje gufatwa nk’ubudakwiye mu gihe abantu batari kuva mu ngo zabo n’imirimo imwe n’imwe yahagaze.
Mu gihe cyo kuguma mu rugo, abaturage basabwa gukomeza kurangwa n’isuku bakaraba ibiganza n’isabune n’amazi meza, gusiga intambwe ndende hagati y’umuntu n’undi haba mu rugo n’ahandi, gukaraba intoki neza kandi kenshi no kwitabaza ubuyobozi igihe umuntu agaragaje ibimenyetso.



















TANGA IGITEKEREZO