00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: ADEPR yibutse abari abakirisitu bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Sengurebe Joel
Kuya 28 May 2018 saa 09:14
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda n’amahanga bikiri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, Itorero rya ADEPR ribinyujije muri paruwasi zitandukanye zo mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali ryibutse abakirisitu bagenzi baryo bishwe bazizwa uko bavutse.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Paruwasi ya Batsinda n’iya Bibare zibutse abari abakirisitu bazo bishwe muri Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu.

Umuhango wo kwibuka abasengeraga muri Paruwasi ya Batsinda wabaye ku wa 25 Gicurasi 2018, aho abakirisitu bayibarizwamo basuye Urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera, banunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi bitanu zihashyinguye.

Iki gikorwa cyakurikiwe n’ibiganiro byatangiwemo n’ubuhamya buganisha ku icurwa ry’umugambi wa Jenoside kuva mu myaka ya 1959.

Umuyobozi Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Kinyinya, Karinda Callixte, yashimye abakirisitu ba ADEPR ku bwitabire bagaragaje mu bikorwa byo kwibuka.

Yagize ati “Turashimira Itorero rya ADEPR ku buryo abakirisitu bitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Turabashimira ko mubiha agaciro kuko ari inshingano tugomba gusangira twese Abanyarwanda.”

Karinda nubwo nta mibare yatanze yagaragaje ko abakirisitu benshi bishwe i Batsinda muri Jenoside ari ababarizwa muri Kiliziya Gatolika, asaba ko hazashakwa ibiganiro biganisha ku kunoza gahunda yo kwibuka n’iri dini.

Abakirisitu bo muri Paruwasi ya Bibare nabo bibutse inzirakarengane za Jenoside zishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku Kinamba rwerekeza ku rwibutso rwa Kigali, ku gicamunsi cyo ku wa 26 Gicurasi 2018.

Abawitabiriye basobanuriwe amateka ya Jenoside ndetse batambagizwa ibice by’Urwibutso bigaragaza uko umugambi wayo wacuzwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Mu biganiro byatanzwe, Umushumba wungirije w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Rev.Muntu Benjamin, yavuze ko kwibuka bikwiye kuba inshingano za buri wese uhereye ku bakirisitu.

Yagize ati “Abakirisitu n’abayobozi babo n’Abanyarwanda muri rusange twese dukwiriye guharanira kuba intwari tukitangira itorero n’igihugu tutareba iby’amoko. Dukwiye kwigisha urubyiruko ku mateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo rukure ruharanira ko bitazasubira ahubwo hagashyirwa imbaraga mu gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho.”

Rev Muntu yakomeje avuga ko aho u Rwanda rugeze bidakwiye kumva ko hari umukirisitu waba agifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu gihe hibukwa abari abakirisitu bishwe muri Jenoside, ADEPR yihaye intego yo kuremera abasizwe iheruheru, aho buri paruwasi yubakiye inzu uwacitse ku icumu no kubaka urukuta ruriho amazina y’abazize Jenoside.

Abakirisitu bo mu Bibare bitegura kwerecyeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zihashyinguye
Umwe mu bayobozi yandika ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi
Korali yo muri Paruwasi ya Bibare yatanze ubutumwa bw'ihumure bunyuze mu ndirimbo
Hacanwe urumuri rw'icyizere rushushanya imbaraga no kwigira kw’Abanyarwanda mu myaka 24 ishize
Muri uyu muhango hafashwe umunota wo kwibuka
Umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Batsinda, Rev. Pasiteri Mutabazi Prosper
Umushumba wa Paruwasi ya Bibare, REV. Ntiginama Ignace, atanga ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo kwibuka
Umushumba wungirije w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Rev.Muntu Benjamin, yavuze ko kwibuka bikwiye kuba inshingano za buri wese uhereye ku bakirisitu
Umushumba wa ADEPR mu Itorero ry’Akarere ka Gasabo, Rev. Ruyenzi Erneste
Urubyiruko rwo muri ADEPR rwasabwe guhangana n'ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside
Urukuta ruriho amazina y'abari abakirisitu ba ADEPR muri Paruwasi ya Bibare bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages