Ishyirahamwe ry’abagize ubwishingizi bw’ibinyabiziga n’ibindi byo mu Rwanda (ASSAR), rigiye kugoboka abatwara imodoka bagongaga imikindo yo mu Mujyi wa Kigali n’inkingi z’amatara yo kumuhanda, baburaga Ayo kwishyura, kubera akayabo bishyuzwaga n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.
Ntukamazina Jean Baptiste Umuyobozi wa ASSAR, atangaza ko nyuma yo kubona ibibazo byajyaga bivuka hagati y’Umujyi wa Kigali n’abagongaga imikindo itatse Umujyi wa Kigali, ndetse n’inkingi z’amatara yo kumuhanda n’ibindi biri mu nkengero z’umuhanda, bahisemo kubabera umwishingizi bakabigeraho bafatanyije na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu guhanahana amakuru.
Ntukamazina avuga ko umuntu wagongaga umukindo yajyaga acibwa amafaranga miliyoni imwe, naho ugonze inkingi y’amatara yo kumuhanda afite amatara abiri, ngo yacibwaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atatu, mugihe uwagongaga inkingi ifite itara rimwe yacibwaga miliyoni ebyiri, ibi byose bikaba bitishyurwaga n’ubwishingizi ubwo aribwo bwose.
Ntukamazina yagize ati “Twebwe nk’abishingizi turifuza gutanga umusanzu wacu tukarara amanywa n’ijoro dufatanyije na Polisi, ndetse n’Umujyi wa Kigali, kugirango tubashe kuzuza inshingano zacu neza”
Akomeza agira ati “Ntibyoroshye gusimbuza umukindo umaze gukura iyo wagonzwe n’imodoka, ibindi biroroshye kubisimbuza vuba, ariko umukindo wo utwara igihe kugirango ukure. Ikindi aho uvuye uba uhambuye uburanga butanze umujyi”
N’ubwo hazatangwa ubwishingizi, ngo uwo bizagaragaraho ko yagonze ibyo bikorwa remezo kubushake, ntabwo azishyurirwa.
Nk’abantu bishyurira abateje impanuka, ASSAR ivuga ko bigoye cyane kwishyura ayo mafaranga, cyakora ngo bagiye kubiganiraho n’Umujyi wa Kigali, kugirango bagabanye ibyo biciro ngo kuko bihanitse.
Ibi byatangajwe mugikorwa cy’ubufatanye no gusinya amasezerano yo kwirinda inkongi z’umuriro n’ibindi bitandukanye byahuje Umujyi wa Kigali, ASSAR ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu IGP Emmanuel Gasana, n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda.
Ubu bufatanye buje nyuma yaho abatwara imodoka binubiraga gucibwa amande n’Umujyi wa Kigali, kandi bitishyuwe n’ubwishingizi bw’imodoka n’ibindi baryozwa igihe bakoze impanuka.
Muri raporo y’Umuvunyi wo mu mwaka wa 2012, Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko n’ubwo Umujyi wa Kigali ushyira imbaraga muri gahunda yo kurengera ibidukikije, no kwita ku bikorwa remezo, ariko muri iyi gahunda hagaragaye mo ibibazo byo kuba amafaranga yishyurwa kugirango hasubiranywe ibyangijwe yarateganyijwe hatitawe ku gaciro nyakuri k’icyangijwe, kuba ibigo by’ubwishingizi butishyura amafaranga yagenwe, mu gihe abakiriya babyo bakoze impanuka zangiza ibidukikije bivuga ko bitakwishyura ibiciro byashyizweho n’Umujyi wa Kigali nta bwumvikane bubayeho, kandi kugirango cyishyure cyagombye gukora igenagaciro.
Kigali : Akayabo gacibwa uwagonze umukindo gakomeje gukurura impaka



















TANGA IGITEKEREZO