Uhagaze ku mirongo miremire hirya no hino mu Mujyi wa Kigali biba bigoye kugira icyizere cyo gutaha ako kanya, gusa hamwe na hamwe bagenda bahabwa amatike umwe kuri umwe.
Bisi nto (Mini Bus) n’inini (Bus) ziba zitatse amabara atandukanye, nk’ubururu, Orange ndetse n’icyatsi kibisi, ku kirahuri cya buri modoka hariho imibare ifasha abagenzi kumenya icyerekezo cyazo.
Abenshi akora urugendo rw’isaha kubera ubwinshi bw’imodoka mu muhanda zaba izitwara abantu mu buryo rusange, iz’abantu ku giti cyabo n’izindi ku buryo na za “Feu rouge” usanga zitinda kuzirekura. Ahenshi urugendo rwishyurwa amafaranga y’u Rwanda 200 ($0,2).
Iyo ku mirongo, bamwe mu baturage baba bari gukoresha internet kuri Telefoni zigendanwa bohereza za “Email” abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga ngo iminota yicume. Iyi murandasi iba ari ubuntu, kuko aho bategera kimwe no mu modoka nyinshi hashyizwemo murandasi ya 4G.
Umushinga wo kubaka umujyi ugezweho
Igitekerezo cyo kubaka uburyo bushya bwo gutwara abantu n’ibintu bwateguwe mu gishushanyo mbonera cyakozwe na Sosiyeti yo muri Singapour yitwa Surbana Ltd yatekereje ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali kugeza muri 2040.
Uyu mushinga watekereje amavugurura agera kuri atandatu mu Mujyi wa Kigali harimo no gutwara abantu. Nk’uko biteganyijwe abagera kuri 70% batuye mu Mujyi wa Kigali bazajya bakoresha izo bisi nk’uko Bruno Rangira umuvugizi w’Umujyi wa Kigali abitangaza.
Rangira aganira na IGIHE yanatangaje ko Umujyi wa Kigali ufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi (RTDA) batanze isoko ryo kwiga ibikenewe gukorwa mu kunoza ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu.
Mu mwaka wa 2013, Amasosiyeti atatu RFTC, Kigali Bus Services na Royal Express bahawe imiyoboro yo gukoreraho byibuze bagatwara abantu benshi bashoboka ku munsi.
Muri icyo gihe basabwe gukora ibishoboka umuturage ntamare iminota itanu ategereje imodoka cyangwa ngo imodoka itwaye abantu imare iyo minota ku cyapa. Byabaye nyuma y’uko gutwara abagenzi bitari bifite umurongo ngenderwaho.
Muri uyu mwaka kandi basabwe kongera isuku mu modoka no mu bakozi bazo. Zikora kuva mu gitondo ahaba hari abagenzi benshi akazi kakongera kuba kenshi saa 5pm kugeza saa 11 pm.
Rangira avuga ko izo modoka ziba zikorera ku mabwiriza ya Leta atari ikintu umuntu akoresha uko yishakiye ngo afungure cyangwa afunge mu gihe shaka.
Yagize ati “Izi modoka za rusange ni ikintu nkenerwa ku buryo umuntu yazigereranya n’amazi cyangwa amashanyarazi rusange.”
Kuri ubu zimwe mu modoka zitwara abantu hagati ya 70 na 60 muri za bisi nini zo mu bwoko bwa Hundai na Yutong, izindi zo mu bwoko bwa Toyota Coaster zigatwara abantu 28. Ushatse kwinjiza imodoka nk’izi mu gihugu nta misoro acibwa kuko abazinjiza boroherezwa cyane.
Umuyobozi wa Royol Express, Nilla Muneza avuga ko yaguze bisi 100 ku nguzanyo ya Miliyoni ebyiri n’igice z’amadorali ya Ecobank na BK azishyurwa mu myaka ine ku nyungu ya 19%.
Muneza avuga ko buri bisi ihagaze ku giciro cya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda hatarimo imisoro.
Muneza yabwiye KT Press ko imodoka imwe yinjiza ibihumbi 60 ku munsi, waziteranya zose zikinjiza Miliyoni 6.
Ati “Ugutwara abantu ni ikintu umuntu asigaye akora afite akanyamuneza kuko amabwiriza adufasha gukora twisanzuye.”
Mu mujyi wa Kigali hari imodoka 813 zitwara abagenzi mu gihe bisi 3,040 ari zo zibarizwa mu gihugu hose nk’uko biri mu mibare ya RURA.
“Car Free Zone”, ifungwa ry’imihanda imwe n’imwe…
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama 2015, ikazatangirira mu mikoreshereze y’imihanda y’Umujyi wa Kigali ahazwi nka ‘Central Business District’.
Iyi gahunda izakorwa mu byiciro, ku ikubitiro umuhanda unyura kuri Centenary House, ugakomeza ku nyubako y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali (City Hall) na Banki ya Kigali (BK) ugakomeza ugana kuri Ecole Belge uzaba uw’abanyamaguru gusa, nta modoka zigendamo (Cars free Zone).
Luben Ahimbissibwe, Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali avuga ko umujyi ari uw’abantu atari uw’imodoka. Yemeza ko imwe mu mihanda izagenda igirwa “Free Zone” mu kubahiriza igishushanyo mbonera.
Ikoranabuhanga
Mbere ya “Car Free Zone”, habanje utundi dushya dutandukanye muri za Bisi, aho umujyi wahaye sosiyete y’ikoranabuhanga ikomoka muri Koreya yitwa ‘Olleh Rwanda’ gushyira muri bisi murandasi ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3000 ($4) ku munsi muri buri modoka nk’uko Muneza, umuyobozi wa Royal Express yabitangaje.
Bruno Rangira umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yabwiye IGIHE ko ubu ari uburyo bwo kunoza ibikorwa byo gutwara abagenzi muri rusange ku buryo umuntu azajya asiga imodoka ye akajya mu modoka rusange.
Avuga ko ibi abantu batangiye kugenda babyumva ndetse n’abakoresha imodoka rusange bakiyongera.
Ariko ‘urwishe ya nka ruracyayirimo’…
Umujyi wa Kigali na n’ubu uracyarwana n’ubwinshi bw’imodoka mu mihanda mito iri mu Mujyi wa Kigali bituma abagenzi batinda ku byapa. Hari kubakwa imihanda ahatandukanye n’ubwo bisaba ubushobozi bwinshi.
Banki y’Isi mu mwaka wa 2012 yatangaje ko Kilometero imwe mu Rwanda ikorwa ku 6,139 by’amadorali mu gihe umuhanda wo muri Tanzania ukoreshwa amadorali 347,209 n’aho muri Ethiopia ugakoreshwa 322,373.
Kuri ubu i Kigali hari guteganywa Bisi zihuta (Bus Rapid Transit) byibuze zizaba zifite ubushobozi bwo kwicaramo abantu 100. Izi bisi zizashyirirwaho imihanda yazo ku buryo abagenzi bazajya bagenda bihuta cyane.
Byabaye inzira ndende igikomeza
Mu mwaka wa 1970 ni bwo muri Kigali hari hasesekaye bisi ntoya kuri ubu zahawe akabyiniriro ka “Nyakatsi”.
Nyuma yaho gato hagiye hagera izifite ubushobozi bwo gutwara abantu 60 zikajya zitwara abakozi mu bigo bitandukanye ndetse no mu mihanda ijya hanze y’igihugu.
Nubwo ibyo byakorwaga ariko nta murongo byakorwagamo aho Leta yaje guha rugari abikorera ikabashyiriraho amategeko abagenga mu gutwara abantu mu buryo rusange.
Umijyi wa Kigali uvuga ko ari urugendo rugikomeza ndetse rukirimo n’ibibazo byinshi. Kuva muri 2013 ngo hamaze guhinduka byinshi harimo imyumvire yo kumva ko Bisi zitegwa n’abakene gusa ndetse n’abazitwara bakaba batazikoresha uko bishakiye.
Umujyi wa Kigali uvuga ko muri 2018 mu nzira za bisi nta yindi modoka izajya iba inyuramo.
[email protected]
Twitter:@biroridinatale



















TANGA IGITEKEREZO