Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Supt. Modeste Mbabazi yagiranye na IGIHE, yavuze ko yafashe umuntu wari umaze iminsi avuga ko afitiye akazi abantu barenga ibihumbi bine.
Yagize ati “Uwo muntu twamufashe acumbikiwe kuri Sitasiyo ya polisi ya Muhima, arakeekwaho ubwambuzi bushukana.”
Supt. Mbabazi akomeza avuga ko uwo watawe muri yombi yabwiraga abashaka akazi kubanza kwishyura ibihumbi 15 kuri nimero za konti eshatu zitandukanye.
Polisi ikomeza ivuga ko uwatawe muri yombi yakoreraga ku Muhima mu gikari cya Auberge la Caverne kandi ko nta shuri yari afite ryo guhuguriramo abari buzahabwe akazi nk’uko yababeshyaga.
Umwe mu baje gushaka akazi akemera kuvugana n’ itangazamakuru yagize ati ‘Twumvise itangazo kuri Radiyo Rwanda none twari tuje gushaka amakuru y’akazi dusanga uwagatangaga yafunzwe.’
Abakobwa n’ abahungu bari bahuruye bavuga ko bari baturutse ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo, abenshi ni abarangije kwiga amashuri yisumbuye umwaka ushize.
Emmanuel Ntawuhiganawe ukorera mu gikari cya Auberge La Caverne, ahiyandikishirizaga abashaka akazi, yavuze ko ku munsi hazaga abarenga 200.
Umwe mubatanze amafaranga ibihumbi 15 n’ ibindi byangombwa byasabwaga avuga ko wafotorwaga amafoto magufi ari nyir’ugutanga akazi, akanagurisha ibasha yo gutwaramo ibyangombwa ku mafaranga ijana.
Yakomeje avuga ko yari uwa 227 mu bishyuye ibihumbi 15, kandi ko ngo hari n’abiyandikishije bari basanzwe bafite akazi ntiyabahezaga kuko yavugaga ko bazahembwa menshi.
Polisi isaba urubyiruko rushaka akazi kujya rubanza gushishoza rukamenya amakuru mpamo niba koko uwatanze itangazo afite akazi.
Ati “Abashaka imibereho bitondere gutanga amafaranga kuko bibashora mu gihombo.”
Amategeko ahana y’u Rwanda aramutse ahamwe n’ icyaha cy’ubwambuzi bushukana akurikiranyweho, yahanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka itatu kugera kuri itanu, ndetse agacibwa n’amande yo kuva kuri miliyoni eshatu kugera kuri eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO