00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Arakekwaho ubwambuzi bushukana, bushukisha akazi abarenga 4000

Yanditswe na

Kayitare Jean Paul

Kuya 4 March 2015 saa 04:48
Yasuwe :

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Werurwe 2015, Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi umuntu ikekaho ubwambuzi bushukana.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Supt. Modeste Mbabazi yagiranye na IGIHE, yavuze ko yafashe umuntu wari umaze iminsi avuga ko afitiye akazi abantu barenga ibihumbi bine.

Yagize ati “Uwo muntu twamufashe acumbikiwe kuri Sitasiyo ya polisi ya Muhima, arakeekwaho ubwambuzi bushukana.”

Supt. Mbabazi akomeza avuga ko uwo watawe muri yombi yabwiraga abashaka akazi kubanza kwishyura ibihumbi 15 kuri nimero za konti eshatu zitandukanye.

Aha ni ho hakirirwaga abashaka akazi

Polisi ikomeza ivuga ko uwatawe muri yombi yakoreraga ku Muhima mu gikari cya Auberge la Caverne kandi ko nta shuri yari afite ryo guhuguriramo abari buzahabwe akazi nk’uko yababeshyaga.

Umwe mu baje gushaka akazi akemera kuvugana n’ itangazamakuru yagize ati ‘Twumvise itangazo kuri Radiyo Rwanda none twari tuje gushaka amakuru y’akazi dusanga uwagatangaga yafunzwe.’

Abakobwa n’ abahungu bari bahuruye bavuga ko bari baturutse ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo, abenshi ni abarangije kwiga amashuri yisumbuye umwaka ushize.

Emmanuel Ntawuhiganawe ukorera mu gikari cya Auberge La Caverne, ahiyandikishirizaga abashaka akazi, yavuze ko ku munsi hazaga abarenga 200.

Umwe mubatanze amafaranga ibihumbi 15 n’ ibindi byangombwa byasabwaga avuga ko wafotorwaga amafoto magufi ari nyir’ugutanga akazi, akanagurisha ibasha yo gutwaramo ibyangombwa ku mafaranga ijana.

Yakomeje avuga ko yari uwa 227 mu bishyuye ibihumbi 15, kandi ko ngo hari n’abiyandikishije bari basanzwe bafite akazi ntiyabahezaga kuko yavugaga ko bazahembwa menshi.

Bivugwa ko yari amaze icyumweru yakirira abashaka akazi mu gikari

Polisi isaba urubyiruko rushaka akazi kujya rubanza gushishoza rukamenya amakuru mpamo niba koko uwatanze itangazo afite akazi.

Ati “Abashaka imibereho bitondere gutanga amafaranga kuko bibashora mu gihombo.”

Amategeko ahana y’u Rwanda aramutse ahamwe n’ icyaha cy’ubwambuzi bushukana akurikiranyweho, yahanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka itatu kugera kuri itanu, ndetse agacibwa n’amande yo kuva kuri miliyoni eshatu kugera kuri eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages