Uwera, nyina w’uwo mwana( twirinze gutangaza izina) yoherejwe ku kigo nderabuzima cya Muhima n’ibitaro bya gisirikare i Kanombe ngo bimukurikirane nyuma yo gusanga arwaye igituntu cyo mu mutwe.
Akigera ku kigo Nderabuzima cya Muhima, bamuhaye indi miti isa nk’iyo yari yahawe mbere n’ibitaro bya gisirikare i Kanombe, ariko yo ngo yari yararengeje igihe.
Yagize ati “ iyo nahawe n’ikigo Nderabuzima cya Muhima hari handitseho ko yarangiye muri Gashyantare 2015 mu gihe umwana wanjye yavutse muri Mata 2015.”
Uwera avuga ko yatangiye gukeka ko iyo miti yarengeje igihe nyuma yo kuyiha umwana nk’uko yari yabisabwe ariko akarushaho kuremba.
Ati” Mbonye umwana akomeje kuremba, ni bwo nasomye ku kantu karimo ibinini nsanga byararangije igihe.”
Uyu mwana wari umaze koroherwa kubera ubuvuzi yahawe n’ibitaro bya Kanombe, yatangiye guhinda umuriro, gucika intege, no kuzahara, nyina akeka ko byatewe n’iyo miti ishobora gufatwa nk’uburozi mu gihe yarengeje igihe.
Uwera avuga ko akimara kubona icyo kibazo yihutiye kubimenyesha Polisi n’umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima iki kigo nderabuzima kibarizwamo.Ibitaro byihutiye kumusaba kugarura iyo miti ngo biyigenzure.
Gutanga ikirego byahagaritse ubuvuzi bwahabwaga umwana we
Nyuma yo gutanga ikirego kuri Polisi ya Nyarugenge, Uwera avuga ko Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima yamubwiye ko nta yindi serivise azahabwa mu gihe atarakura ikirego cye muri Polisi.
Yagize ati “ Bakimara kumenya ko natanze ikirego bahise bambwira ngo nta yindi miti bazongera kumpa mu gihe ntarajya gukura ikirego kuri polisi. Kugeza ubu umwana wanjye ntari kuvurwa.”
Impamvu yo kutamuvura ngo ni uko bitakorwa hatarebewe kuri iyo miti yari yahawe mbere. Uwera avuga Polisi yamubujije gutanga iyi miti kuko ari ikimenyetso.
Ibitaro bya Muhima bitsimbaraye ku guhabwa iyo miti
Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima Dr. Ndizeye Ntwali, yabwiye IGIHE ko batanze kuvura umwana kubera izindi mpamvu, ahubwo bashaka imiti ikigo Nderabuzima cyari cyamuhaye, kugira ngo bamenye aho bahera bamuvura.
Yagize ati “ Twamutumye iyo imiti ngo tuyirebe arabyanga ahubwo yirukira gutanga ikirego. Twabuze uko twabigenza kuko imiti twari kumuha twari kubanza kurebera ku yo yahawe.”
Polisi iracyakurikirana iki kibazo
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko iki kibazo kizwi kandi yatangiye kugikurikirana.
Yagize ati“Polisi irimo kubikurikirana. Uwo mubyeyi niyitonde dosiye ikorwe tuyishyikirize ubushinjacyaha butange umwanzuro.”
Mu mwaka wa 2013 abaganga b’ibi bitaro bavuzweho kubyaza babaze umugore witwa Kuramukobwa Jeanne bakamusiga igitambaro mu nda.



















TANGA IGITEKEREZO