Uyu wifuza kugera ku byo ateganya imbere abikesha uburaya, ni umukobwa ari mu kigero cy’imyaka 23, akomoka mu Karere ka Ngoma Intara y’i Burasirazuba ariko ubusanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali amaze umwaka yaraje gushaka amaramuko.
Uyu mukobwa wadusabye kudatangaza amazina ye avuga ko yaje i Kigali aje gushaka akazi agize amahirwe abona akazi ko gucuruza amata kamuhemba amafaranga ibihumbi 12 ku kwezi. Kuba ibyo akeneye atabikura muri ayo mafaranga, no kuba afite ibyo shaka kugeraho abikuye ku mafaranga, nicyo cyatumye ashaka akazi k’inyongera akora arangije ako gucuruza amata maze ahitamo kudandaza ubusugi bwe.
Aganira na IGIHE yagize ati “Icyanzanye ni ugushakisha amafaranga mu buryo bwose bushoboka bwaba bubi cyangwa bwiza, ku manywa buri munsi uretse ku Cyumweru, hari umugore ncururiza amata ngataha saa tatu z’ijoro”.
Yakomeje avuga ko buri wese afite uko abona amafaranga cyangwa ayashaka, ko we yabonye ko akazi ko gucuruza gusa kamuhesha ibihumbi 12 ku kwezi katamugaburira ngo kanamwambike ndetse ngo akuremo n’amafaranga yo kuriha inzu, avuga ko ibyo byatumye ahitamo kujya akora uburaya n’ijoro kandi rwihishwa kugirango abone uko yasunika iminsi.
Nubwo yagiye muri uyu mwuga ariko, avuga ko atabikunda ahubwo ari ukubura uko agira kuko nta kundi yabigenza kugirango abashe kubaho.
Muri aka kazi ke ka kabiri (k’uburaya) yakomeje avuga ko we amafaranga make afata ari ibihumbi bibiri, gusa avuga ko abahungu benshi iyo ababwiye ko akorera amafaranga batabyemera, kuburyo hari na bamwe bamubwira ko bifuza kuryamana nawe nta gakingirizo bakoresheje, bitewe n’uko baba bamwibeshyeho.
Uyu mukobwa uteganya kureka akazi k’uburaya umwaka utaha, avuga ko iyo ibihe byagenze neza kandi yakoze iminsi yose utwo tuzi twe twombi, ashobora kubona nk’ibihumbi bigera kuri mirongo itandatu, agahamya ko bimufasha kubaho adasabirije kandi ntawe yanduranyijeho.
Muri aka kazi ariko ngo ahura n’ingorane, zimwe muri zo harimo kwereka umuhungu ko ari amafatanga ashaka, mugihe benshi mu bahungu baba bashaka kumubeshya bamushuka ko bamukunda mugihe we nyamara iby’inkundo ntacyo biba bimubwiye.
Kuba yabona umugabo, cyangwa kuba yabona akandi kazi katuma abasha kubaho neza, ngo nibyo byatuma uyu mukobwa ava muri aka kazi k’uburaya atazuyaje.
Ni iyihe nama wagira uyu mwari wifuza kugera ku nzozi ze abifashijwemo n’uburaya?



















TANGA IGITEKEREZO