Musemakweli w’abana babiri yabwiye IGIHE ko amaze imyaka igera kuri itanu atunzwe no kugurisha indabo yakuye ku marimbi, ibi akabikora mu rwego rwo kwanga ko abana be bakwicwa n’inzara.
Yagize ati “Nabitekereje nyuma y’uko umugore wanjye apfuye akansigira abana babiri uw’imyaka itanu n’itatu, mbikora nko kwihimbira umurimo, kuko nta kundi nari kubigenza”.
Akomeza asobanura ko iyo bamaze gushyingura, izo ndabo nta wundi mumaro ziba zifite, akaba ari yo mpamvu azifata akazigurisha.
Ati “Nta pfunwe na rito bintera kuko n’abantu nzigurishaho bataba bazi aho nazikuye, ikindi kuri njye numva nta kosa mba nakoze kubera ko iyo umuntu amaze gushyingurwa nta mumaro indabo ziba zikimaze”.
Avuga ku giciro cy’izo ndabo, Musemakweli ati “Igiciro nzigurishaho giterwa n’uko ziba zimeze, kuko hari n’izo ngurisha ibihumbi 3 cyangwa 4, yewe n’iyo nta mafaranga mpfa gufata ayo mbonye, kugira ngo abana bataburara”.
Yakomeje avuga ko byibuze ku Kwezi ashobora kubona amafaranga agera ku bihumbi 80 akura muri ubu bucuruzi bw’indabo avana ku marimba atandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO