Ubwo IGIHE yamusangaga muri imwe muri Hotels z’i Kigali ahasorezwaga amahugurwa hanatangwa inkunga ku mishinga iciriritse yahize indi, uwo musore utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuye imuzingo ubuzima bw’ubuvumbyi bw’ibiryo abamo nta pfunwe bimuteye.
Nk’uko abyivugira ngo ibi amaze igihe kinini abikora, aho agenda ashishoza ku byapa byo mu Mujyi wa Kigali kugira ngo amenye ahantu henda kubera inama cyangwa amahugurwa.
Yagize ati: “Ubundi iyo maze kumenya ahantu hazabera amahugurwa, ndagenda ngahanagura agakote kanjye neza, hanyuma ku munsi w’amahugurwa nkayitabira. Ubwo saa sita ndarya nkuzuza kuko ahenshi aba ari self service (aho umuntu yiyarurira), mu ijoro ho ntago biba ari ngombwa ko umuntu arya iyo yariye byinshi ku munywa[…]”
Si muri Kigali honyine yabikoze, kubera ko nk’uko abyivugira yabitangiriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya ndetse n’i Kampala biba ngombwa ko agaruka i Kigali arabihakomereza.
Uyu musore na none akomeza avuga ko akunda kubona abandi nka we muri hoteli zitandukanye yo muri Kigali, bitabiriye inama n’amahugurwa batatumiwemo kugira ngo babashe kwibonera amafunguro.
Atanga urugero rw’ubwo yari ari mu mahugurwa muri imwe muri hoteli zo mu Mujyi wa Kigali, abona undi muvumbyi w’ibiryo ari guhamagara mugenzi we, amubwira ngo naze habereye amahugurwa, kandi baraza kurya bananywe.
Bamwe mu babayeho batyo banavuga ko inama cyangwa amahugurwa amwe n’amwe batanga amafaranga y’isnimburamubyizi, akabafasha mu tundi tuntu tubasaba amafaranga nko kwambara, isuku n’ibindi.
Ku rundi ruhande, uyu musore avuga ko ayo mahugurwa agenda yitabira, amugiririra akamaro, kuko ngo amaze kungukiramo ibintu byinshi bitandukaye yigiramo ku buryo ateganya ko mu minsi iri imbere bizamufasha mu kwihangira imirimo.
Uyu musore ufite imyaka 37, avuga ko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza i Nairobi muri Kenya, akaba nta kazi arabona, akaba yarashaririwe n’ubuzima mu gihe ntaho yashoboraga gukura ifunguro akiri ku ishuri muri Kenya.
Imibereho y’uyu musore na bagenzi be, ijya ihungabanya igenamigambi rya bamwe mu bategura inama, aho usanga rimwe na rimwe umubare w’abitabiriye uba uruta uw’abatumiwe.



















TANGA IGITEKEREZO