Ababonye iyi mpanuka iba babwiye IGIHE.com ko iyo modoka barimo yagonzwe n’indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser, iyi mpanuka ikaba yakomerekeyemo umukobwa umwe wanakekwaga ko yaba yaje kuhasiga ubuzima, mu gihe umushoferi wari utwaye we nta cyo yabaye.
Umwe mu babonye iyi mpanuka iba batangaje ko iyo modoka (taxi Voiture) yagonzwe n’imodoka y’urwego rushinzwe umutekano (batatangaje urwo ari rwo), yavaga mu Mujyi ijya mu bice bya Kimihurura, mu gihe iyo vatiri yo yari igeze mu ihuriro ry’imihanda ahitwa ku Kabindi.
CIP Emmanuel Kabanda Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yastangarije IGIHE.com ko iyo vatiri koko yagonzwe n’imodoka y’urwego rushinzwe umutekano, ariko ikaba yaragumye aho kugeza igihe Polisi imariye gukora inyandiko y’impanuka (Statement), ibi bikaba bivuguruza amakuru yari yatangajwe, avuga ko iyo modoka yahise yiruka.
Yakomeje avuga ko abakomeretse bahise bahamagarizwa ubutabazi, aho haje ingobyi y’abarwayi, bagahabwa ubutabazi bw’ibanze, ubundi bakajyanwa ku bitaro.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’aho polisi y’igihugu, ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter, yashyize hanze ubutumwa busaba abashoferi kwirinda impanuka by’umwihariko kuri uyu munsi mukuru w’abakundanye (St.Valentin).
Nk’uko Polisi yakomeje ikangurira abashoferi gutwarana ubwitonzi ibinyabiziga, yanabasabye kandi kwirinda kuvugira kuri telefoni mu gihe batwaye ibinyabiziga.
Umunsi mukuru w’abakundanye (Saint Valantin), kimwe n’indi minsi mikuru, ukunze kugaragaramo impanuka za hato na hato n’urugomo, bituruka ku byishimo n’umunezero birenze urugero.



















TANGA IGITEKEREZO